America yahaye Congo ubutumwa bwumvikanamo igitsure ku ngingo yigometseho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lucy Tamlyn; yahuye na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Jean-Pierre Bemba Gombo, yongera kwibutsa ko ari ngombwa ko hubahirizwa imyanzuro y’i Luanda n’i Nairobi, kandi ko Igihugu cye kizakora ibishoboka kugira ngo yubahirizwe.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, byagarutse ku bibazo by’umutekano bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Uyu mudipolomate wa Leta Zunze Ubumwe za America, yahamije ko Igihugu cye cyifuza ko ibi bibazo bibonerwa umuti urambye.

Yagize ati “Twaganiriye ku bibazo by’umutekando muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nakomeje gushimangira ubutumwa bw’Igihugu cyanjye. Ni ingenzi ko hubahirizwa amasezerano y’i Nairobi n’i Luanda. Turacyabihagazeho.”

Uyu mudipolomate wahoze ashinzwe ibikorwa muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America i Khartoum muri Sudani, azi neza iby’ibibazo by’umutekano biri muri Afurika.

Yakomeje agira ati “Tuzakomeza dipolomasi yacu haba ku bufatanye bw’Ibihugu byacu byombi ndetse no ku rwego rusange ku buryo ariya masezerano azubahirizwa.”

Yakomeje agaruka ku mpande zose zivugwa muri ibi bibazo by’umutekano byibasiye Congo, ati “Turasaba impande zose kubahiriza imyanzuro n’amasezerano.”

Uyu mudipolomate w’Igihugu gikomeye, atangaje ibi byo gusaba impande zose zirebwa na biriya bibazo, kubahiriza imyanzuro yafashwe, mu gihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari yo yakomeje kwinangira, ikarenga kuri iyi myanzuro.

Imyanzuro yose yafashwe, yasabaga Guverinoma ya Congo kugirana ibiganiro n’imitwe yose irimo na M23, ariko kugeza ubu iyi Guverinoma yakomeje gutsemba ko itazigera iganira n’uyu mutwe wo wamaze kurekura ibice wari warafashe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru