Sunday, February 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yibiye ibanga Israel icyo yabyaza umusaruro urupfu rw’umuyobozi wa Hamas

radiotv10by radiotv10
23/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
America yibiye ibanga Israel icyo yabyaza umusaruro urupfu rw’umuyobozi wa Hamas
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yasabye Israel gukoresha amahirwe ifite, ikarangiza intambara ihanganyemo n’umutwe wa Hamas, nyuma yo kuwuca intege ikivugana Yahya Sinwar wari Umuyobozi mukuru wawo.

Blinken yatangaje ibi kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024, mu ruzinduko ari kugirira mu Bihugu byo mu burengerazuba bw’isi birimo na Israel.

Yagize ati “Iki ni cyo gihe cyo guhindura ibyagezweho bikaba intsinzi ihamye ya dipolomasi. Ubu intego ikwiye kuba ari ukugaruza abafashwe bugwate, kurangiza iyi ntambara no kugira umugambi usobanutse w’ibizakurikiraho.”

Blinken kandi yavuze ko Israel hari byinshi ikeneye gukora birimo no gushaka uburyo ibikorwa by’ubutabazi byagera ku baturage bavuye mu byabo, kuko hari aho butabasha kugera kubera Intambara.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Guverinoma ye ntibaragaragaza ikizakurikira kuri Gaza nyuma y’intambara, uretse gusa gutangaza ko ubushobozi bwa gisirikare n’ubuyobozi bw’umutwe wa Hamas bugomba gusenywa burundu.

Icyakora Blinken yongeye gushimangira ko Leta Zunze Ubumwe za America zanze burundu ko Israel yakongera kwigarurira agace ka Gaza, ndetse ko Netanyahu yamwijeje ko Israel itagifite uyu mugambi, nubwo hari igitutu gikomeye cya bamwe mu ishyaka rye bamusaba kureka abimukira b’Abayahudi bagasubira muri ako karere.

Antony Blinken yavuze ko Israel ifite amahirwe yo kuba yarangiza intambara yayo na Hamas

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + one =

Previous Post

Umusore wakubitiwe mu kabari ibye byarangiye ari agahinda mu muryango n’abaturanyi

Next Post

Igisubizo RIB yasubije uwavuze ko yifuza kuyisura

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

by radiotv10
01/02/2026
1

Umuyobozi mu Karere ka Nyamasheke yirukaniwe impamvu yumvikanamo kunyuranya n’imyitwarire mbonezamurimo

Nyamasheke: Akurikiranyweho kwica umwana we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe

01/02/2026
Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

01/02/2026
Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

31/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo RIB yasubije uwavuze ko yifuza kuyisura

Igisubizo RIB yasubije uwavuze ko yifuza kuyisura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

Nyamasheke: Akurikiranyweho kwica umwana we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.