Andi mahirwe ku basore n’inkumi bifuza kwinjira muri RDF bize amasomo ya Tekiniki

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwashyize hanze itangazo rihamagarira abifuza kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare barangije amasomo ya Tekiniki, n’ibyo bagomba kuba bujuje.

Bikubuye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Werurwe 2024, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Abakozi muri RDF.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ritangira rimenyesha “Abanyarwanda bize mu mashuri ya Technical Secondary Schools (TSS) bifuza kwinjira mu Ishuri Rikuru rya Gisirikarare, ko na bo bashobora kwiyandikisha ku Turere no ku Mirenge,” rivuga ko kwiyandikisha bizatangira kuva tariki 01 kugeza ku ya 12 Werurwe 2024.

Iri tangazo rigaragaza ibisabwa kuri aba bifuza kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, n’amashami bazigamo muri iri shuri nka Computer Engineering, aho bagomba kuba baragize nibura amanota 45 mu mashami ya Software development-SOD, Software Programming and Embedded Systems-SPE na Networking-NET.

Naho abifuza kuziga kuri Mechanichal Engineering, bagomba kuba na bo baragize nibura amanota 45, mu ishami rya TVET rya Mechanical Production Technology-MPT.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “abahamagawe ni abasore n’inkumi” bagomba kuba ari Abanyarwanda, kuba bafite imyaka 18 batarengeje 21, no kuba bararangije amashuri atandatu yisumbuye, ndetse ko abazatsinda ibizamini by’ijinjora bazakora ibizamini bibahesha kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Bagomba kandi kuba bafite “ubuzima buzira umuze, kuba utarigeze uhamwa n’icyaha, kuba udakurikiranyweho icyaha, kuba utarirukanywe burundu mu kazi ko mu butegetsi bwa Leta keretse warakorewe ihanagurabusembwa,…”

Iri tangazo risohotse nyuma y’ibyumweru bibiri, RDF ishyize hanze irindi ryahamagariraga abifuza kwiga mu mashami atandukanye arimo ay’ubumenyi nka General Medecine, bo batangiye kwiyandikisha tariki 13 Gashyantare kugeza ku ya 11 Werurwe 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru