Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Andi mahirwe yasekeye umuhanzi ukomeje kuba nk’inyenyeri ya muzika Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
14/03/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Andi mahirwe yasekeye umuhanzi ukomeje kuba nk’inyenyeri ya muzika Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Bruce Melodie ukomeje guhirwa mu bikorwa bye bya muzika nyuma yo gukorana indirimbo n’umuraperi rurangiranwa Shaggy, agiye kongera kugaragara mu kiganiro mpuzamahanga cyo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, agiye kugaragara mu kiganiro kizwi nka ‘Good Morning America’ gitambuka kuri Televiziyo ya ABC TV ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za America no ku Isi.

Iki kiganiro kizagaragaramo Bruce Melodie ari kumwe na Shaggy, kijya gitumirwamo ibyamamare mpuzamahanga bikomeye ku Isi.

Bruce Melodie na Shaggy bazaba bari muri iki kiganiro mu cyumweru gitaha tariki 18 Werurwe 2024, nk’uko yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.

Muri ubu butumwa buherekejwe n’ifoto ye na Shaggy, Bruce Melodie yagize ati “Abahanzi banyu Umunyarwanda n’Umunya-Jamaica, bagiye kongera gufata New York! Muzashyire kuri ABC tariki 18 Werurwe saa moya ku isaha ngengamasaha ubwo tuzaririmba ‘When She’s Around (Funga Macho)’ imbonankubone.”

Bruce Melodie agiye gukorera ibindi bikorwa muri Leta Zunze Ubumwe za America ku nshuro ya gatatu, nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize yitabiriye ibitaramo yagiye akorana na Shaggy ndetse n’ibindi yakoze mu minsi mikuru isoza umwaka ushize.

Indirimbo Funga Macho yaguriye amarembo Bruce Melodie, imaze umwaka igiye hanze, yayisubiranyemo na Shaggy bakora iyo bise ‘When she’s around’, yamamaye mu buryo budasanzwe.

Blandy Star
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + fourteen =

Previous Post

Hagaragajwe igifatwa nk’intwaro ikomeye ihonyora rubanda mu ntambara ya Israel na Hamas

Next Post

Ingabo zagiye gufasha FARDC zagaragaje icyo ziri kuyikorera kigamije kuyizamura imirwanire mu rugamba

Related Posts

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo zagiye gufasha FARDC zagaragaje icyo ziri kuyikorera kigamije kuyizamura imirwanire mu rugamba

Ingabo zagiye gufasha FARDC zagaragaje icyo ziri kuyikorera kigamije kuyizamura imirwanire mu rugamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.