Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Andi makuru ataravuzwe ku mukinnyi wa Film ukunzwe mu Rwanda wimukiye hanze

radiotv10by radiotv10
07/03/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, SINEMA
1
Andi makuru ataravuzwe ku mukinnyi wa Film ukunzwe mu Rwanda wimukiye hanze
Share on FacebookShare on Twitter

Ernest Kalisa wamamaye nka Samusure, Rulinda cyangwa Makuta muri sinema nyarwanda, utari kubarizwa mu Rwanda, aho byavuzwe ko yimukiye mu Gihugu kimwe cyo muri Afurika, hamenyekanye andi makuru ku rugendo rwe.

Biherutse gutangazwa ko Samusure yimukiye i Maputo muri Mozambique ndetse na we ubwe akaba yarabihamije, avuga ko yagiye gushakishirizayo imibereho.

Uyu mukinnyi wa film nyarwanda uri mu baza ku isonga babifitemo ubunararibonye n’ubuhanga, ubu utakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda dore ko ari i Maputo muri Mozambique.

Gusa amakuru ahari yizewe agera kuri RADIOTV10 mu ishami ry’imyidagaduro, yemeza ko uyu mukinnyi wa Film nubwo akiri ku Mugabane wa Afurika ariko ari mu nzira imuganisha ku wundi Mugabane.

Uwaduhaye amakuru utifuje ko atangazwa, avuga ko Samusure ari gushaka uburyo yagera muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho agiye kujya gutura.

Uyu waduhaye amakuru yagize ati “Yego yabanje kunyura mu Bihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika ariko intego nyirizina ni ukujya muri Leta Zunze Ubumwe za America.”

Uwaduhaye amakuru ntanyuranya na Samusure ikimujyanye mu mahanga, kuko na we avuga ko agiye gushakishirizayo imibereho.

Ati “Buriya Samusure ni umuntu uzi kubaho ubuzima bwose kandi ushobora kumenyera ahantu hose yaba, rero kuba yajya gushakishiriza imibereho muri USA si igitangaza kuko hari benshi bagiyeyo kandi bakahakomereza ubuzima.”

Kalisa Ernest benshi bamenye nka Samusure, uretse gukina film, asanzwe anazwiho ubuhanga mu kuyobora ibirori nk’ubukwe ndetse n’indi mihango ya Kinyarwanda ikorwa mu gushyingiranwa.

Yari asanzwe akina muri imwe muri film z’uruhererekane zikunzwe mu Rwanda izwi nka ‘Seburikoko’ aho muri iyi film yamaze kuvamo dore ko aheruka gukinamo ava mu rugo rwe, bakaba baramubuze.

Asanzwe anafite impano yo kuyobora imisango

RADIOTV10

Comments 1

  1. Eugene Hakorimana says:
    2 years ago

    Nimba aheruka gukina baramubuze iyi nkuru isobanuye neza ko atazaboneka.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 13 =

Previous Post

Amarangamutima yari yose ubwo Rutahizamu w’Amavubi yaherecyezwaga n’umugore we n’imfura yabo

Next Post

07/03/2023: M23 yafashe ikindi cyemezo gitunguranye kijyanye n’ibyo yasabwe

Related Posts

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yaramutse ikora ikindi gikorwa kigaragaza ko igikomeye imbere ya FARDC

07/03/2023: M23 yafashe ikindi cyemezo gitunguranye kijyanye n’ibyo yasabwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.