Andi makuru mashya ku cyaha kimaze iminsi cyarahagurukiwe n’Inzego z’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo babiri metero 90 z’insinga z’amashanyarazi ziri kwibwa cyane muri iyi minsi, inatangaza ko kuva uyu mwaka watangira imaze kugaruza metero ibihumbi 13 by’izi nsinga zari zibwe.

Aba bagabo babiri bafatiwe mu Karere ka Gicumbi, barimo uw’imyaka 51 wafatanywe insinga z’amashanyarazi zireshya na Metero 78 ndetse n’ibizingo bitatu bisanzwe bijyaho izi nsinga.

Izindi Nkuru

Hari kandi mugenzi we w’imyaka 26 wafatanywe insinga zireshya na metero 12, bombi bakaba barafatiwe mu Mudugudu wa Nyarutarama mu Kagari ka Nyarubande mu Murenge wa Byumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko aba bagabo bafashwe nyuma y’uko abaturage bo mu Kagari ka Nyarubande bagaragaje ko bafite ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi riterwa n’iyibwa ry’insinga, ndetse bakavuga n’abo bakeka.

SP Jean Bosco Mwiseneza yagize ati “Mu bikorwa byo gushakisha ababyihishe inyuma, haje gufatwa abantu babiri, umwe muri bo wafatanywe ibizingo bitatu by’insinga z’amashanyarazi n’izindi zireshya na metero 78 yari abitse iwe mu rugo, mu gihe umuturanyi we bamusanganye izireshya na metero 12 z’uburebure.”

Abafashwe n’insinga bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Byumba kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagikomeje ibikorwa byo gushakisha abandi bacyekwa.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko Intara y’Amajyaruguru iza ku mwanya wa kabiri mu kugira abantu bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo, aho ifite ijanisha rya 26%, aho ikurikira iy’Amajyepfo.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru