Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.
Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nyakanga 2025 ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwajuririwe na Bishop Gafaranga wafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata.
Amakuru dukesha YouTube Channel yitwa Emmy Nyawe Empire, avuga ko Annette Murava yaje ahetse umwana ku cyicaro cy’uru Rukiko rwaburanishije ubujurire bwa Bishop Gafaranga wajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.
Iyi YouTube Channel, ivuga ko uyu mugore wa Bishop Gafaranga yagaragaje agahinda gakomeye kubera ifungwa ry’umugabo we, aho yanageze n’aho arira.
Ni iburanisha n’ubundi ryabereye mu muheezo, aho Bishop Gafaranga yajuririye iki cyemezo asaba gukurikiranwa ari hanze, nk’uko n’ubundi yabisabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwaburanishije urubanza rwa mbere.
Ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwafataga icyemezo cyo gushyira mu muheezo iri buranisha, rugasaba abari mu cyumba cy’Urukiko gusohoka barimo na Annette Murava, umugore wa Bishop Gafaranga, yasohotse arira.
Gafaranga wamaze kwambara umwambaro w’abagororwa batarakatirwa n’amataratara, yagaragaye we akomeye ku maso, anyuzamo akanamwenyura imbere y’itangazamakuru n’abari baje ku Rukiko.
Bishop Gafaranga akurikiranyweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, akekwaho gukorera umugore we Annette Murava, aho Ubushinjacyaha, bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye uyu mugabo yagiye ahohotera umugore we mu bikorwa binyuranye birimo no kumukubita.
Annette Murava, umugore wa Bishop Gafaranga mu bihe bishize yakunze kugaragaza ko ntakibazo afitanye n’umugabo we, ndetse ko igihe kizagera bagatanga ikiganiro bicaranye bavuga ukuri ku byabo.
Uyu muririmbyikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu kiganiro aherutse gukora kuri YouTube, yavuze ko abantu bavuga ko afitanye ikibazo n’umugabo we, babeshya, mu gihe icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, kigaragaza ko Bishop Gafaranga yatangiye gukurikiranwa, nyuma yuko Annette Murava ari we wiyambaje inzego agaragaza ko yagiye ahohoterwa n’umugabo we.
Mu rubanza rwa mbere, Bishop Gafaranga waburanye yunganiwe mu mategeko na Me. Nyirabanguka Marceline, yahakanaye ibyaha ashinjwa, icyakora yemera ko we n’umugore batumvikanye ku bibazo by’amadeni afite ndetse no kugurisha inzu.


RADIOTV10
Niba ntakibazo bafitanye mu rukiko barigikorayo iki? Ninde wabareze ababeshyera ko bafitanye ibibazo. Iyi ni imitée mbankuroga