Monday, July 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

radiotv10by radiotv10
07/07/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nyakanga 2025 ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwajuririwe na Bishop Gafaranga wafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata.

Amakuru dukesha YouTube Channel yitwa Emmy Nyawe Empire, avuga ko Annette Murava yaje ahetse umwana ku cyicaro cy’uru Rukiko rwaburanishije ubujurire bwa Bishop Gafaranga wajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

Iyi YouTube Channel, ivuga ko uyu mugore wa Bishop Gafaranga yagaragaje agahinda gakomeye kubera ifungwa ry’umugabo we, aho yanageze n’aho arira.

Ni iburanisha n’ubundi ryabereye mu muheezo, aho Bishop Gafaranga yajuririye iki cyemezo asaba gukurikiranwa ari hanze, nk’uko n’ubundi yabisabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwaburanishije urubanza rwa mbere.

Ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwafataga icyemezo cyo gushyira mu muheezo iri buranisha, rugasaba abari mu cyumba cy’Urukiko gusohoka barimo na Annette Murava, umugore wa Bishop Gafaranga, yasohotse arira.

Gafaranga wamaze kwambara umwambaro w’abagororwa batarakatirwa n’amataratara, yagaragaye we akomeye ku maso, anyuzamo akanamwenyura imbere y’itangazamakuru n’abari baje ku Rukiko.

Bishop Gafaranga akurikiranyweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, akekwaho gukorera umugore we Annette Murava, aho Ubushinjacyaha, bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye uyu mugabo yagiye ahohotera umugore we mu bikorwa binyuranye birimo no kumukubita.

Annette Murava, umugore wa Bishop Gafaranga mu bihe bishize yakunze kugaragaza ko ntakibazo afitanye n’umugabo we, ndetse ko igihe kizagera bagatanga ikiganiro bicaranye bavuga ukuri ku byabo.

Uyu muririmbyikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu kiganiro aherutse gukora kuri YouTube, yavuze ko abantu bavuga ko afitanye ikibazo n’umugabo we, babeshya, mu gihe icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, kigaragaza ko Bishop Gafaranga yatangiye gukurikiranwa, nyuma yuko Annette Murava ari we wiyambaje inzego agaragaza ko yagiye ahohoterwa n’umugabo we.

Mu rubanza rwa mbere, Bishop Gafaranga waburanye yunganiwe mu mategeko na Me. Nyirabanguka Marceline, yahakanaye ibyaha ashinjwa, icyakora yemera ko we n’umugore batumvikanye ku bibazo by’amadeni afite ndetse no kugurisha inzu.

Annette Murava ku cyicaro cy’Urukiko
Umugabo we Bishop Gafaranga akurikianyweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina

RADIOTV10

Comments 1

  1. Karaboneye Barakagira says:
    1 hour ago

    Niba ntakibazo bafitanye mu rukiko barigikorayo iki? Ninde wabareze ababeshyera ko bafitanye ibibazo. Iyi ni imitée mbankuroga

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Next Post

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Related Posts

by radiotv10
07/07/2025
0

The Government of Rwanda has called on the United States to ensure strict enforcement of the recently signed peace agreement...

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

by radiotv10
07/07/2025
0

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa...

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

by radiotv10
07/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza ukurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, azagezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Kabiri kugira ngo aburane...

Icyo u Rwanda rwabwiye America ku kizatuma amasezerano rwasinyanye na Congo yubahirizwa

Icyo u Rwanda rwabwiye America ku kizatuma amasezerano rwasinyanye na Congo yubahirizwa

by radiotv10
07/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; avuga ko ubwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanaga Amasezerano y’Amahoro n’iya DRC, yasabye Leta...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
06/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

IZIHERUKA

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi
FOOTBALL

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

07/07/2025
Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

07/07/2025
We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.