Amakipe yo mu Rwanda akomeje kugura abakinnyi ku isoko, aho APR FC yasinyishije Amani Kouadio Kan Michel na Madou Zon, mu gihe Rayon Sports yo yinjije Charles Tchouplaou.
Amani Kouadio Kan Michel wumvikanye na APR FC, yakiniraga ikipe ya AFAD Plateau yo mu cyiciro cya mbere muri CĂ´te d’Ivoire. Akina ku ruhande asatira, akaba ari we watsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona, ibigera kuri 17.
Undi mukinnyi wamaze kwerekeza muri APR FC yitwa Madou Zon, akomoka mu gihugu cya Burkina Faso, ubu akaba ari gukinira Tout Puissant Mazembe y’i Lubumbashi muri RDC. Akina mu mutima wa ba myugariro.
Aba bakinnyi bombi, buri umwe yasinye imyaka 2, bakaba bategerejwe i Kigali mu minsi iri imbere.
Amani Michel ategerejwe i Kigali ku wa Mbere saa moya z’umugoroba, mu gihe Madou Zon we azaza nyuma ya tariki ya 20 Kamena 2026, dore ko ari bwo shampiyona yo muri Congo Kinshasa izaba isojwe.
Undi mukinnyi uheruka kurangizanya na APR FC ni umunyezamu w’Umunya-Mozambique, Ernan Siluane, na we wasinye imyaka 2, akaba ategerejwe i Kigali mu cyumweru gitaha.
Uko APR FC imaze iminsi yinjiye isoko ryo kugura abakinnyi ni na ko itandukana n’abo batazakomezanya, mukeba wayo Rayon Sports na yo ikomeje kwiyubaka, aho muri uyu mugoroba wo ku wa 2 yatangaje myugariro mushya ukomoka mu gihugu cya Tchad ari we Charles Tchouplaou, wakiniraga ikipe ya Casric Stars yo mu cyiciro cya kabiri muri Afurika y’Epfo, ndetse akaba anakinira ikipe y’igihugu nkuru ya Tchad.
Uyu myugariro aje asimbura Youssou Diagne ndetse na Tchimanga batazakomezanya na Rayon Sports.
Uyu ni umukinnyi wa gatanu Rayon Sports itangaje nyuma ya Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali, Nshuti Didier wavuye muri Gorilla FC, Nisingizwe Christian Bebeto wavuye muri Mukura VS na Matumona Wakonda wavuye mu ikipe ya Amagaju FC.



Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10






