• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

APR VC yitije abakinnyi bane ba Gisagara VC, Kepler ijyana umwe: Menya imyitegure y’Amakipe y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/04/2026
in SIPORO
0
APR VC yitije abakinnyi bane ba Gisagara VC, Kepler ijyana umwe: Menya imyitegure y’Amakipe y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Imyiteguro irarimbanyije ku makipe ane ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’amakipe y’abagabo yabaye aya mbere iwayo muri Afurika mu mukino wa Volleyball CAVB Men’s Club Championship, aho yamaze kwitiza abakinnyi bafite amazina akomeye.

Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 47, rikazabera i Kigali guhera tariki ya 22 Mata kugeza ku ya 3 Gicurasi 2025, imikino ikazajya ibera muri BK ARENA na PETIT STADE.

U Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe 4 ari yo APR VC, KEPLER VC, POLICE VC na REG VC.
Mu kurushaho kwitegura iyi mikino, ikipe ya APR VC yanakiriye iri rushanwa, yitabaje abakinnyi 4 ba Gisagara Volleyball Club barimo NIYOGISUBIZO Tyson, MUVARA Ronald, RUKUNDO Willy na Libero Steven NTIGURIRWA. APR yongeremo izi mbaraga kubera ko bitayishobokeye kongera kubona Umunya-Kenya Dennis Ireke wayifashije muri Champions League iheruka.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Kepler yasabye NDAYISABA Sylvestre nk’umukinnyi utanga imipira(passeur) muri Gisagara VC, aza gusimbura Marino Oboke kubera ko ari Umunyamahanga cyane ko nubwo iri rushanwa ari iry’amakipe yabaye aya mbere iwayo, abakinnyi b’abanyamahanga ntibashobora kurenga 3. Kepler kandi yazanye undi mukinnyi ukomoka muri Montenegro.

Police VC na yo yagaruye Umunya-Brazil Matheus Bettim wayikiniraga umwaka ushize wa shampiyona akaza kuyivamo yerekeza iwabo mu ikipe ya Viapol Vôlei São José yo mu cyiciro cya mbere. REG yo yagumanye abakinnyi bayo isanzwe ikoresha muri Shampiyona.

Iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ryaherukaga kubera mu gihugu cya Libya aho ryegukanwe n’ikipe ya Swehly yo muri icyo gihugu, ikaba iri no mu zihabwa amahirwe mu ry’uyu mwaka.

Nta gihindutse, hategerejwe amakipe 30 azitabira iri rushanwa rigiye kubera mu karere ka Afurika ku nshuro ya mbere.
Kuva amakipe yo mu Rwanda yatangira kuryitabira, ikipe ya Gisagara VC ni yo yegukanye umwanya mwiza, aho yabaye iya 3 muri 2022.

Matheus Bettim ni umukinnyi mushya w’Umunya-Brazil yagaruye kuyifasha
Willy Rukundo na Muvara Ronald ni abakinnyi ba Gisagara bitabajwe na APR
Ndayisaba Sylvestre na we yitabajwe na Kepler
Niyogisubizo Tyson ni umukinnyi wa Gisagara witabajwe na APR

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 12 =

Previous Post

Rusizi: Habonetse imibiri 6 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitanzweho amakuru n’uwarokotse

Next Post

Azwiho kwiyoroshya no gukunda bose nta vangura: Ibyibukirwa ku Mwamikazi Rosalie Gicanda wishwe tariki nk’iyi mu 1994

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Azwiho kwiyoroshya no gukunda bose nta vangura: Ibyibukirwa ku Mwamikazi Rosalie Gicanda wishwe tariki nk’iyi mu 1994

Azwiho kwiyoroshya no gukunda bose nta vangura: Ibyibukirwa ku Mwamikazi Rosalie Gicanda wishwe tariki nk'iyi mu 1994

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.