Ikipe ya APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame CUP, ikaba yaregukanye umwanya wa kabiri, yageze mu Rwanda, yakiranwa urugwiro n’abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.
Abakinnyi n’abatoza ba APR FC, bageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ivuye muri Tanzania aho yari yitabiriye CECAFA Kagame Cup.
Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yasesekaye mu Rwanda nyuma y’umunsi umwe hasojwe iri rushanwa yari yitabiriye, aho yabonyemo umwanya wa kabiri.
Uyu mwanya yawubonye mu mukino wa nyuma wabaye ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, aho APR FC yashinzwe na Red Arrows yo muri Zambia kuri penaliti 10-9 nyuma y’uko iminota 120 yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
APR FC nyuma yo gukina umukino wa nyuma, yagombaga kugaruka mu Rwanda kuri uyu wa Mbere aho byari biteganyijwe ko ihagera saa kumi n’imwe w’umugoroba, gusa gahunda yageza aho irahinduka aho amakuru yahise agaragaza ko indege ikererwa, ahubwo bahaguruka muri Tanzania saa moya z’ijoro bakagera mu Rwanda sa mbiri n’igice.
Gusa nabwo haje kubamo impinduka ziturutse ku bijyanye n’indege, aho abakinnyi bahise babwirwa gusubira muri Hotel ndetse babwirwa ko bahaguruka saa cyenda n’igice zo mu rucyerera bakagera mu Rwanda saa kumi n’imwe za mu gitondo ari nako byanagenze.
APR FC yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe saa kumi n’imwe za mu gitonddo ndetse yakirwa n’abafana bayo bari bayitegereje.
Iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda inafite shampiyona, igomba gukomeza imyiteguro y’imikino ifite mu minsi iri imbere, irimo umukino uzayihuza na Simba Sports Club yo muri Tanzania tariki 03 Kanama 2024 kuri Simba Day i Dar es Salaam, ndetse tariki 11 Kanama ikazacakirana na Police FC mu mukino wa Super Cup.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10