• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Monday, June 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

APR yatandukanye n’abakinnyi babiri bari mu b’ingenzi bayo

radiotv10by radiotv10
22/06/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
APR yatandukanye n’abakinnyi babiri bari mu b’ingenzi bayo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC, bwamaze gutandukana n’abakinnyi babiri bari bayimazemo igihe, barimo Ruboneka Jean Bosco wari uyimazemo imyaka itandatu (6).

Uretse Ruboneka, APR FC yanatandukanye n’uwari rutahizamu w’iyi kipe, Mugisha Gilbert wari uyimazemo imyaka itanu (5).

Amakuru agera kuri RADIOTV10, avuga ko ubuyobozi bwa APR FC bwamaze no guha aba bakinnyi amabaruwa abemerera kwerecyeza mu yandi makipe.

Aba bakinnyi batandukanye na APR FC, nyuma yo kurangiza amasezerano yabo, aho byari bimaze iminsi bivugwa ko hari abakinnyi batazongererwa amasezerano muri iyi kipe.

APR FC itandukanye n’aba bakinnyi nyuma y’abandi batatu iherutse gusezerera ari bo Aliou Souané, Mamadou Sy, na Mahamadou Lamine Bah.

Iyi kipe yanegukanye Igikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2025-2026, nubwo yasezereye aba bakinnyi, inakomeje kugura abandi, aho iherutse kugura Umunya-Côte d’Ivoire Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve ukina asatira izamu anyuze ibumoso.

Uretse uyu mukinnyi wakinaga mu Cyiciro cya Mbere muri Côte d’Ivoire wanayitsinzemo ibitego byinshi, APR FC iherutse no gusinyisha myugariro ukina ibumoso, Ishimwe Christian, wari umaze umwaka ayivuyemo, ikaba yaramugaruye imukuye muri Police FC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Haravugwa impinduka muri Rayon Sports

Related Posts

Haravugwa impinduka muri Rayon Sports

Haravugwa impinduka muri Rayon Sports

by radiotv10
22/06/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye gukora impinduka mu mitoreze y’amakipe yayo, zirimo izatumye bamwe mu batoza basezererwa, abandi bahindurirwa inshingano....

Inzozi z’umunyezamu wa Cape Verde zabaye impamo nyuma yo gutangaza ibyakoze benshi ku mutima

Inzozi z’umunyezamu wa Cape Verde zabaye impamo nyuma yo gutangaza ibyakoze benshi ku mutima

by radiotv10
22/06/2026
0

Josimar José Évora Dias uzwi nka Vozinha, umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Cape Verde uri kuyifasha kwihagararaho mu Gikombe cy’Isi, yakiniye...

Volleyball: Kepler na Kenya Pipeline zegukanye GMT 2026, amakipe ya APR atsindirwa kuri final

Volleyball: Kepler na Kenya Pipeline zegukanye GMT 2026, amakipe ya APR atsindirwa kuri final

by radiotv10
22/06/2026
0

Irushanwa rya GMT (Genocide Memorial Tournament) mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ryasojwe amakipe ya...

Amakuru mashya: Rayon yabonye undi muterankunga mukuru nyuma yo gutandukana na Skol

Amakuru mashya: Rayon yabonye undi muterankunga mukuru nyuma yo gutandukana na Skol

by radiotv10
19/06/2026
0

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko iyi kipe yamaze kugirana amasezerano y'ubufatanye na Bank of Kigali (BK) azamara...

APR yagaruye umukinnyi wari umaze umwaka ayivuyemo bica amarenga igenda ry’undi uyimazemo igihe

APR yagaruye umukinnyi wari umaze umwaka ayivuyemo bica amarenga igenda ry’undi uyimazemo igihe

by radiotv10
17/06/2026
0

Ikipe ya APR FC yasinyishije myugariro ukina ibumoso, Ishimwe Christian, wari umaze umwaka ayivuyemo, bica amarenga ko Niyomugabo Claude usanzwe...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

APR yatandukanye n’abakinnyi babiri bari mu b’ingenzi bayo

Haravugwa impinduka muri Rayon Sports

Menya impinduka zikomeye zigiye gutangira mu bizamini bya Perimi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.