Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Arabakenesha cyangwa arabakiza?: Hari impaka ku cyo amadini amarira abayoboke mu mikoro

radiotv10by radiotv10
21/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Arabakenesha cyangwa arabakiza?: Hari impaka ku cyo amadini amarira abayoboke mu mikoro
Share on FacebookShare on Twitter

Hari bamwe mu bayoboke b’Amadini n’amatorero bajya gusenga inshuro zirenze imwe mu cyumweru kandi uko bagiyeyo batanga amaturo. Hari bamwe bavuga ko bidakoranywe ubushishozi bishobora gusubiza umuntu inyuma mu mikoro.

Bamwe mu binjiye mu madini cyane, bagira iminsi irenze umwe mu cyumweru, bajya gusenga, bamwe bakajya n’aho bita mu butayu, bagaharira iyo minsi amasengesho ku buryo hari n’abatabona umwanya wo kugira icyo bakora cyabateza imbere.

Maozo Claudine, umubyeyi w’abana barindwi utuye mu Karere ka Rubavu ni umuyoboke w’itorero rya ADEPR, yabwiye RADIOTV10 ko amaze imyaka icyenda atagira aho aba kubera urushako rubi ndetse yavuye muri korali kubera kubura imisanzu yo gutangamo.

Yagize ati “Nari mfite inzu nkodesha nyuma mbura amafaranga yo kuyikodesha ubu mba mu nzu y’umugiraneza ituzuye yabaye antije mu gihe atarasubukura kubaka.”

Yakomeje avuga ko idini asengeramo bazi ikibazo cye ndetse nyuma yo kubura akazi yavuye muri korali kubera kubura amafaranga y’imisanzu.

Umuyobozi w’itorero ADEPR-Hermoni, Pasiteri Hakimana Jean Bosco yabwiye RADIOTV10 ko bazamufasha.

Yagize ati “Twatangiye gahunda yo gufasha abakene haza abantu benshi bafite ibibazo. Uwo icyo tuzamukorera tuzareba niba yacuruza tumuhe igishoro azabone ubushobozi bwo kwiyishyurira inzu.”

Si itorero rya ADEPR gusa rifasha abayoboke kuko n’itorero ry’Ababatisita mu Rwanda bafite gahunda yo kuzamura imibereho myiza mu buzima bwa buri munsi mu mvugo ya roho nzima mu mubiri muzima.

Umushumba wa Paruwasi ya Kicukiro muri Eglise Methodiste au Rwanda, Rev.Pasteur Ndagijimana Jean Baptiste yagize ati “Tugira gahunda ya ‘turye neza’ tukabyigisha. Ntabwo tubwiriza ijambo ry’Imana gusa, ahubwo tubatoza akarima k’igikoni, kutarwaza Bwaki, twashyizeho ikigega cyunganira abakiristu badafite ubushobozi tukabaha igishoro bakiteza imbere mu rwego rwo kurwanya ubukene.”

Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962 kugera 2012 amadini yari 180 nyuma hashyizweho uburyo bwo kuyandikisha kuko yari amaze no kuba menshi, ubu mu Rwanda hari amadini arenga 1 800.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 2 =

Previous Post

Ibyagaragaye ku muzunguzayi n’Umu-DASSO byaneguwe n’ababibonye

Next Post

Musanze: Ibyabaye ku mushoferi w’ikamyo yakoze impanuka ni nk’igitangaza

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Ibyabaye ku mushoferi w’ikamyo yakoze impanuka ni nk’igitangaza

Musanze: Ibyabaye ku mushoferi w’ikamyo yakoze impanuka ni nk’igitangaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.