Arabakenesha cyangwa arabakiza?: Hari impaka ku cyo amadini amarira abayoboke mu mikoro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari bamwe mu bayoboke b’Amadini n’amatorero bajya gusenga inshuro zirenze imwe mu cyumweru kandi uko bagiyeyo batanga amaturo. Hari bamwe bavuga ko bidakoranywe ubushishozi bishobora gusubiza umuntu inyuma mu mikoro.

Bamwe mu binjiye mu madini cyane, bagira iminsi irenze umwe mu cyumweru, bajya gusenga, bamwe bakajya n’aho bita mu butayu, bagaharira iyo minsi amasengesho ku buryo hari n’abatabona umwanya wo kugira icyo bakora cyabateza imbere.

Izindi Nkuru

Maozo Claudine, umubyeyi w’abana barindwi utuye mu Karere ka Rubavu ni umuyoboke w’itorero rya ADEPR, yabwiye RADIOTV10 ko amaze imyaka icyenda atagira aho aba kubera urushako rubi ndetse yavuye muri korali kubera kubura imisanzu yo gutangamo.

Yagize ati “Nari mfite inzu nkodesha nyuma mbura amafaranga yo kuyikodesha ubu mba mu nzu y’umugiraneza ituzuye yabaye antije mu gihe atarasubukura kubaka.”

Yakomeje avuga ko idini asengeramo bazi ikibazo cye ndetse nyuma yo kubura akazi yavuye muri korali kubera kubura amafaranga y’imisanzu.

Umuyobozi w’itorero ADEPR-Hermoni, Pasiteri Hakimana Jean Bosco yabwiye RADIOTV10 ko bazamufasha.

Yagize ati “Twatangiye gahunda yo gufasha abakene haza abantu benshi bafite ibibazo. Uwo icyo tuzamukorera tuzareba niba yacuruza tumuhe igishoro azabone ubushobozi bwo kwiyishyurira inzu.”

Si itorero rya ADEPR gusa rifasha abayoboke kuko n’itorero ry’Ababatisita mu Rwanda bafite gahunda yo kuzamura imibereho myiza mu buzima bwa buri munsi mu mvugo ya roho nzima mu mubiri muzima.

Umushumba wa Paruwasi ya Kicukiro muri Eglise Methodiste au Rwanda, Rev.Pasteur Ndagijimana Jean Baptiste yagize ati “Tugira gahunda ya ‘turye neza’ tukabyigisha. Ntabwo tubwiriza ijambo ry’Imana gusa, ahubwo tubatoza akarima k’igikoni, kutarwaza Bwaki, twashyizeho ikigega cyunganira abakiristu badafite ubushobozi tukabaha igishoro bakiteza imbere mu rwego rwo kurwanya ubukene.”

Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962 kugera 2012 amadini yari 180 nyuma hashyizweho uburyo bwo kuyandikisha kuko yari amaze no kuba menshi, ubu mu Rwanda hari amadini arenga 1 800.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru