• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Arasaba ubutabera nyuma yo gucikira amaguru mu kirombe nyiracyo akaryumaho

radiotv10by radiotv10
05/08/2021
in MU RWANDA
0
Arasaba ubutabera nyuma yo gucikira amaguru mu kirombe nyiracyo akaryumaho
Share on FacebookShare on Twitter

Hari umuturage utuye mu murenge wa Kimironko akagari ka Zindiro ukomeje gusaba ubuvugizi bwo kubona inyishyu, nyuma y’uko acikiye amaguru yombi mu kirombe akaba yaragombaga kuvuzwa na nyiracyo ariko imyaka yirenze ari itandandatu ntacyo aramufasha.

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko bugiye kumwegera bukamufasha gukurikirana ikibazo cye kandi bwizeye ko kizacyemuka.

Mu kwezi gushize nibwo Radio TV10 yakoze inkuru isabira ubuvugizi uwitwa Maniragaba Prince utuye mu murengo wa Kimironko akagari ka Zindiro ahazwi nko kwa Mushimire wahuye n’impanuka agwirwa n’amabuye agacikiramo amaguru yose  ubwo yari mu kirombe cy’uwitwa Nsanzimana Phillipe, ikiguzi cy’ubuvuzi bwahawe uyu Maniragaba Prince cyagombaga gutangwa n’uyu nyiri iki kirombe ariko ngo kuva icyo gihe ntiyongeye kumwikoza dore ko  imyaka yirenze ari itandatu nta no kumuvugisha nk’uko abivuga.

“Mu 2015 nakoze impanuka ubwo twacukuraga amabuye ariko nyiri kirombe yagombaga kumfasha nk’uko byari mu masezerano y’akazi ariko kuva icyo gihe….uyu mugabo ndamuhamagara ntafate telefoni, turahura akanyirengagiza mbese byaranyobeye ubu ubuzima bwarancanze. Kurya bisaba kujya gusabiriza, noneho ubu inzara iranuma”

Image

Maniragaba Prince yagwiriwe n’ikirombe acika amaguru yombi

Twagerageje kuvugisha uyu Nsanzimana incuro nyinshi ngo tumubaze icyo atekereza kuri uyu Maniragaba ariko ntitwigeze tumubona  dore ko nta na rimwe yigeze afata telefoni. Ibi byatumye twongera kuvugisha ubuyobozi bw’uyu murenge wa Kimironko nabwo  tutari twanawubonye ubwo twakoraga inkuru bwa mbere akaba ariho uyu Maniragaba atuye.

Kuri ubu ubuyobozi bw’uyu murenge bwadusubije ko bugiye kumufasha gukurikirana ikibazo cye kandi bwizeye ko kizacyemuka, gusa hagati aho nk’umuturage wabo bamusabye kwegera ubuyobozi b’umurenge bukamuha ubufasha bw’ibanze.

Umuhoza Rwabukumba Mado, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko amugira inama yo kugana inkiko.

“Mu by’ukuri icyo kibazo ntacyo twari tuzi gusa ubwo tukimenye tugiye kugikurikirana. Hagati aho ariko niba yarirengagijwe n’uwagombaga kumufasha kandi biri mu masezerano akwiye kugana inkiko, we azatwegere tumufashe kandi nizeye ko ikibazo cye tuzagiha umurongo”

Image

Maniragaba Prince akeneye ubutabera agafashwa n’uwari umukoresha we ataramugara

Maniragaba Prince avuga ko yahuye n’iyi mpanuka mu ubwo yari afite imyaka 19 none kuri ubu afite 25 ni ukuvuga ko kuri amaze imyaka itandatu yirengagizwa n’uwakagombye kumufasha.

Maniragaba avuga ko imibereho ye ihagaze nabi bitewe n’uko yari atunzwe no gusabiriza ku muhanda aho yabashaga kubonamo icyo kurya n’amafaranga yo kwishyura inzu, none kuri ubu aho leta yaciriye umuco wo gusabiriza imibereho ye yasubiye irudubi.

Inkuru ya: Olivier TUYISENGE/RadioTV10 Rwanda

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Inteko ishingamategeko yagaragaje icyababereye intambamyi mu kwegera abaturage mu gihembwe cya 3

Next Post

Tanzania: Abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje imyigaragambyo

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Tanzania: Abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje imyigaragambyo

Tanzania: Abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje imyigaragambyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.