Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Arasaba ubutabera nyuma yo gucikira amaguru mu kirombe nyiracyo akaryumaho

radiotv10by radiotv10
05/08/2021
in MU RWANDA
0
Arasaba ubutabera nyuma yo gucikira amaguru mu kirombe nyiracyo akaryumaho
Share on FacebookShare on Twitter

Hari umuturage utuye mu murenge wa Kimironko akagari ka Zindiro ukomeje gusaba ubuvugizi bwo kubona inyishyu, nyuma y’uko acikiye amaguru yombi mu kirombe akaba yaragombaga kuvuzwa na nyiracyo ariko imyaka yirenze ari itandandatu ntacyo aramufasha.

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko bugiye kumwegera bukamufasha gukurikirana ikibazo cye kandi bwizeye ko kizacyemuka.

Mu kwezi gushize nibwo Radio TV10 yakoze inkuru isabira ubuvugizi uwitwa Maniragaba Prince utuye mu murengo wa Kimironko akagari ka Zindiro ahazwi nko kwa Mushimire wahuye n’impanuka agwirwa n’amabuye agacikiramo amaguru yose  ubwo yari mu kirombe cy’uwitwa Nsanzimana Phillipe, ikiguzi cy’ubuvuzi bwahawe uyu Maniragaba Prince cyagombaga gutangwa n’uyu nyiri iki kirombe ariko ngo kuva icyo gihe ntiyongeye kumwikoza dore ko  imyaka yirenze ari itandatu nta no kumuvugisha nk’uko abivuga.

“Mu 2015 nakoze impanuka ubwo twacukuraga amabuye ariko nyiri kirombe yagombaga kumfasha nk’uko byari mu masezerano y’akazi ariko kuva icyo gihe….uyu mugabo ndamuhamagara ntafate telefoni, turahura akanyirengagiza mbese byaranyobeye ubu ubuzima bwarancanze. Kurya bisaba kujya gusabiriza, noneho ubu inzara iranuma”

Image

Maniragaba Prince yagwiriwe n’ikirombe acika amaguru yombi

Twagerageje kuvugisha uyu Nsanzimana incuro nyinshi ngo tumubaze icyo atekereza kuri uyu Maniragaba ariko ntitwigeze tumubona  dore ko nta na rimwe yigeze afata telefoni. Ibi byatumye twongera kuvugisha ubuyobozi bw’uyu murenge wa Kimironko nabwo  tutari twanawubonye ubwo twakoraga inkuru bwa mbere akaba ariho uyu Maniragaba atuye.

Kuri ubu ubuyobozi bw’uyu murenge bwadusubije ko bugiye kumufasha gukurikirana ikibazo cye kandi bwizeye ko kizacyemuka, gusa hagati aho nk’umuturage wabo bamusabye kwegera ubuyobozi b’umurenge bukamuha ubufasha bw’ibanze.

Umuhoza Rwabukumba Mado, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko amugira inama yo kugana inkiko.

“Mu by’ukuri icyo kibazo ntacyo twari tuzi gusa ubwo tukimenye tugiye kugikurikirana. Hagati aho ariko niba yarirengagijwe n’uwagombaga kumufasha kandi biri mu masezerano akwiye kugana inkiko, we azatwegere tumufashe kandi nizeye ko ikibazo cye tuzagiha umurongo”

Image

Maniragaba Prince akeneye ubutabera agafashwa n’uwari umukoresha we ataramugara

Maniragaba Prince avuga ko yahuye n’iyi mpanuka mu ubwo yari afite imyaka 19 none kuri ubu afite 25 ni ukuvuga ko kuri amaze imyaka itandatu yirengagizwa n’uwakagombye kumufasha.

Maniragaba avuga ko imibereho ye ihagaze nabi bitewe n’uko yari atunzwe no gusabiriza ku muhanda aho yabashaga kubonamo icyo kurya n’amafaranga yo kwishyura inzu, none kuri ubu aho leta yaciriye umuco wo gusabiriza imibereho ye yasubiye irudubi.

Inkuru ya: Olivier TUYISENGE/RadioTV10 Rwanda

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 9 =

Previous Post

Inteko ishingamategeko yagaragaje icyababereye intambamyi mu kwegera abaturage mu gihembwe cya 3

Next Post

Tanzania: Abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje imyigaragambyo

Related Posts

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi...

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tanzania: Abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje imyigaragambyo

Tanzania: Abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje imyigaragambyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.