Bwiza Emerance avuga ko yatunguwe no kumva amakuru y’uko yafatiwe irembo n’umusore bamaze igihe bakundana ndetse bitegura kurushinga, ahamya ko ari ibihuha atazi n’aho byaturutse.
Uyu muhanzikazi yabikomojeho ubwo yari abajijwe niba ibivugwa ari impamo.
Ati “Ariko ahari bandambiwe, mwamumpaye ariko byibuza mukajya mubivuga byibuza anahari.”
Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Bwiza yaba ari mu rukundo n’umusore w’Umunyarwanda ariko utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse bikavugwa ko yaba yarafashe irembo iwabo.
Ibi bimaze iminsi bivugwa Bwiza yabihakanye ahamya ko ari amakuru adafite aho ahuriye n’ukuri.
Bwiza ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda. Yawinjiyemo nyuma yo gutsinda ‘The Next Diva’ irushanwa ryari ryateguwe na KIKAC Music inareberera inyungu ze.
Uyu mukobwa watangiye gukora kuri album ye ya gatatu, mu minsi ishize yasohoye indirimbo yise ‘Boda boda’ ndetse na ‘Waratwibutse’ yo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuva yatangira umuziki, Bwiza amaze gukora album ebyiri zirimo ‘My Dream’ yasohoye mu 2023 ndetse na ’25 Shades’ aherutse kumurikira mu Bubiligi mu 2025.











