• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA IMIBEREHO

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

radiotv10by radiotv10
15/01/2026
in IMIBEREHO
0
RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano
Share on FacebookShare on Twitter

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga 10.000 y’amiganano.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge yatangaje ko abo bagabo bombi bafashwe bagiye kuvunjisha mu Biro by’Ivunjisha (Forex Bureau) yitwa SHAHANSH, iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nko ku Iposita, mu Murenge wa Nyarugenge w’Akarere ka Nyarugenge.

Aba bagabo bafashwe biturutse ku bakozi b’ibiro by’ivunjisha  SHAHANSH batabaje Polisi bavuga ko hari abantu baje kuvunjisha amadolari y’amiganano, abapolisi babafashe bananirwa no gusobanura aho bayakuye.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iperereza rikomeje hagamijwe kumenya inkomoko y’ayo madolari no gufata abandi bakorana na bo.

Bakorewe dosiye bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo bakurikiranwe ku cyaha cyo gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abakozi ba Forex Bureau bashishoje bakabona ko aya madolari ari amahimbano kandi bagatanga amakuru kuri Polisi agafatwa atarakwirakwizwa mu baturage.

CIP Gahonzire yibukije abantu bose kujya bashishoza igihe bahawe amafaranga kuko hari abatekamutwe bacura amafaranga bagamije kwiba abaturage, by’umwihariko abacuruzi bakira amafaranga menshi barashishikarizwa kujya bashishoza cyangwa bagatunga utumashini dusuzuma ko amafaranga ari mazima birinda gutuburirwa.

Polisi kandi irihaniza abantu bose bishora mu bikorwa byo gucura amafaranga kubireka kuko batazihanganirwa gufatwa kuko ari abagizi ba nabi bamunga ubukungu bw’Igihugu.

Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’Igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu, ariko kitarenze imyaka irindwi. Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko atarenze miliyoni icumi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − eleven =

Previous Post

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Next Post

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Related Posts

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Urukiko rwo muri Kenya rwateye utwatsi by’agateganyo icyifuzo cya America

Urukiko rwo muri Kenya rwateye utwatsi by’agateganyo icyifuzo cya America

by radiotv10
29/05/2026
0

Urukiko Rukuru muri Kenya rwategetse ko gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za America yo gushyiraho ikigo cyakira abantu bashyizwe mu...

Congo yagenewe indi nkunga yihutirwa y’amafaranga menshi yo guhangana n’icyorezo cya Ebola

Congo yagenewe indi nkunga yihutirwa y’amafaranga menshi yo guhangana n’icyorezo cya Ebola

by radiotv10
22/05/2026
0

Umuryango w’Abibumbye watanze Miliyoni 60 USD mu kigega cy’ubutabazi bwihuse zo gufasha guhangana no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola muri...

Urujijo ku itwikwa ry’ahavurirwa abarwayi ba Ebola ku Bitaro bimwe muri Congo

Urujijo ku itwikwa ry’ahavurirwa abarwayi ba Ebola ku Bitaro bimwe muri Congo

by radiotv10
22/05/2026
0

Inyubako yo mu kigo cyita ku barwayi ba Ebola ku Bitaro bya Rwampara biherereye mu mujyi wa Bunia mu Ntara...

Next Post
Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y'Isi ahagarikwe ku mwanya w'ubuyobozi bwa Federasiyo y'iwabo?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.