Friday, February 6, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya: AU yagize icyo ivuga ku gitero AFC/M23 yagabye ku Kibuga cy’Indege cya Kisangani

radiotv10by radiotv10
06/02/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Amakuru mashya: AU yagize icyo ivuga ku gitero AFC/M23 yagabye ku Kibuga cy’Indege cya Kisangani
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko wababajwe n’igitero cy’indege zitagira abapilote Ihuriro AFC/M23 riherutse kugaba ku Kibuga cy’Indege cya Kisangani mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi wa AU (Africa Union) kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Gashyantare 2026.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf yavuze ko “atewe impungenge bikomeye kandi anenga cyane igitero cya drone cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Kisangani, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi gishinjwa Ingabo za AFC/M23.”

Yakomeje avuga ko kiriya gitero cyagabwe ku bikorwa remezo by’ikibuga cy’indege giherereye mu mujyi munini kandi gishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage b’abasivili, ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga y’ikiremwamuntu.

Yakomeje avuga ko mu gihe nta bimenyetso bifatika ko kuri kiriya kibuga cy’indege cyakorerwagaho ibikorwa bya gisirikare, ibikorwa bya kiriya kibuga cy’indege byakomeza gufatwa nk’icya gisivile nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga.

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23, mu itangazo buherutse gushyira hanze bwemera iki gitero, bwavuze ko kiriya kibuga cy’Indege cyakoreshwaga n’uruhande bahanganye rugizwe na FARDC mu buryo bwo gutegura ibikorwa bya gisirikare by’ibitero rwagiye rugaba mu bice binyuranye byahitanye inzirakarengane z’abasivile ndetse no mu bice bigenzurwa n’iri Huriro.

Iri Huriro kandi ryavuze ko ritazigera ryihanganira ibikorwa nka biriya, ndetse ko rizajya rijya kubiburizamo ribisanze aho bitegurirwa nk’uko byakozwe hariya i Kisangani.

Perezida wa Komisiyo ya AU, muri iri tangazo yashyize hanze, yavuze ko imitwe yitwaje intwaro yose itari igisirikare cya Leta, idashobora gukoresha impamvu iyo ari yo yose yaba politiki, iy’umutekano cyangwa iya gisirikare kugira ngo yemeze ibikorwa byibasira cyangwa bibangamira abaturage cyangwa ibikorwa remezo by’abaturage.

Ati “Ibikorwa nk’ibyo bishobora kandi gushinja icyaha ku giti cy’ababikoze n’abaterankunga babo, hakurikijwe amategeko mpuzamahanga akurikizwa.”

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yakomeje avuga kandi ko atewe impungenge no kuba ibibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera mu mijyi imwe n’imwe, kandi ko bishyira mu kaga umutekano wo mu Burasirazuba bwa DRC ndetse n’akarere kose.

Ati “Ku bw’iyo mpamvu, Perezida wa Komisiyo arasaba AFC/M23 guhagarika vuba na bwangu imirwano yose, kureka gukoresha impamvu iyo ari yo yose nk’uburyo bw’intambara budasobanutse, no kubahiriza byimazeyo amasezerano yashyizweho mu biganiro by’amahoro bikomeje.”

Yanasabye kandi ko impande zombi zubahiriza amasezerano y’i Doha yasinywe hagati ya Leta ya Congo n’iri Huriro rya AFC/M23, nka bumwe mu buryo bwo guhagarika intambara.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + ten =

Previous Post

Minisitiri yagaragaje ishusho y’uburezi bw’u Rwanda mu myaka 32 ishize

Next Post

Ibyavugiwe mu rubanza rwa Mugisha uba muri America ukekwaho kwica agongeye mugenzi we i Kigali

Related Posts

Hemejwe urupfu rw’Umujenerali ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya warashwe inshuro nyinshi

Hemejwe urupfu rw’Umujenerali ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya warashwe inshuro nyinshi

by radiotv10
06/02/2026
0

Lt Gen Vladimir Alexeyev wari umwe mu basirikare bakomeye mu gisirikare cy’u Burusiya, yishwe arashwe inshuro nyinshi mu Murwa Mukuru...

Umusirikare urinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru mu Burundi yarashe umuturage aramwica

Umusirikare urinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru mu Burundi yarashe umuturage aramwica

by radiotv10
06/02/2026
0

Umusirikare mu gisirikare cy’u Burundi ushinzwe kurinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru w’u Burundi, Aimée Laurentine Kanyana; yarashe umuturage aramwica. Uyu musirikare...

MONUSCO yavuze ko yiteguye nyuma yo gusabwa kohereza ingabo muri Uvira

MONUSCO yavuze ko yiteguye nyuma yo gusabwa kohereza ingabo muri Uvira

by radiotv10
04/02/2026
0

Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu burasirazuba bwa DRC (MONUSCO), bwatangaje ko bwiteguye gushyigikira imyanzuro mishya yo guhagarika imirwano...

Ibihumbi by’Abanya-Venezuela mu myigaragambyo basaba America kurekura Perezida wabo n’umugore we

Ibihumbi by’Abanya-Venezuela mu myigaragambyo basaba America kurekura Perezida wabo n’umugore we

by radiotv10
04/02/2026
0

Ibihumbi by’abaturage ba Venezuela bakoze imyigaragambyo mu murwa mukuru Caracas, basaba ko Perezida Nicolas Maduro n’umugore we, Cilia Flores, barekurwa...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko yagabye igitero cyo gusenya ibikorwa bya Gisirikare bya FARDC i Kisangani

by radiotv10
04/02/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ryemeje ko ryakoze igikorwa cyo gusenya ahategurirwaga ibitero by’indege zitagira abapilote z’igisirikare cya FARDC ku Kibuga cy’Indege cya...

IZIHERUKA

Hemejwe urupfu rw’Umujenerali ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya warashwe inshuro nyinshi
AMAHANGA

Hemejwe urupfu rw’Umujenerali ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya warashwe inshuro nyinshi

by radiotv10
06/02/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibyavugiwe mu rubanza rwa Mugisha uba muri America ukekwaho kwica agongeye mugenzi we i Kigali

06/02/2026
Amakuru mashya: AU yagize icyo ivuga ku gitero AFC/M23 yagabye ku Kibuga cy’Indege cya Kisangani

Amakuru mashya: AU yagize icyo ivuga ku gitero AFC/M23 yagabye ku Kibuga cy’Indege cya Kisangani

06/02/2026
Minisitiri yagaragaje ishusho y’uburezi bw’u Rwanda mu myaka 32 ishize

Minisitiri yagaragaje ishusho y’uburezi bw’u Rwanda mu myaka 32 ishize

06/02/2026
Abakoresha amafaranga y’u Rwanda mu mitako no mu mpano zirimbishije bongeye kuburirwa

Abakoresha amafaranga y’u Rwanda mu mitako no mu mpano zirimbishije bongeye kuburirwa

06/02/2026
Umusirikare urinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru mu Burundi yarashe umuturage aramwica

Umusirikare urinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru mu Burundi yarashe umuturage aramwica

06/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibyavugiwe mu rubanza rwa Mugisha uba muri America ukekwaho kwica agongeye mugenzi we i Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejwe urupfu rw’Umujenerali ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya warashwe inshuro nyinshi

Ibyavugiwe mu rubanza rwa Mugisha uba muri America ukekwaho kwica agongeye mugenzi we i Kigali

Amakuru mashya: AU yagize icyo ivuga ku gitero AFC/M23 yagabye ku Kibuga cy’Indege cya Kisangani

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.