• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abakoresha amafaranga y’u Rwanda mu mitako no mu mpano zirimbishije bongeye kuburirwa

radiotv10by radiotv10
06/02/2026
in MU RWANDA
0
Abakoresha amafaranga y’u Rwanda mu mitako no mu mpano zirimbishije bongeye kuburirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) irasaba abakoresha inoti z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa by’imitako n’imirimo mu birori, ko baba bakoze icyaha gihanwa n’amategeko, bityo ko bakwiye kubihagarika.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Banki Nkuru y’u Rwnada nk’urwego rufite mu nshingano gucunga ifaranga ry’u Rwanda.

Iyi Banki ivuga ko “Iburira abantu bose kwirinda gukoresha inoti z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa bijyanye no gukora imitako, imirimbo detse no mu birori cyangwa mu mihango itandukanye.”

BNR yibutsa ko inoti n’ibiceri bikozwe mu bikoresho biramba, bikagira kandi n’ibibiranga bibiha umutekano kugira ngo amafaranga atiganwa, hagamijwe kurinda igihe azamara akoreshwa, kuzamura icyizere ifaranga ry u Rwanda rifitiwe n’abaturage ndetse no gushyigikira ukutajegajega k’ubukungu bw’u Rwanda.

Iti “Nyamara, Banki Nkuru yu Rwanda ikomeje kubona imikoreshereze idahwitse y’amafaranga y’u Rwanda, aho inoti n’ibiceri bikoreshwa mu gufunga indabo zitangwa nk’impano n’ibindi bikorwa bijyanye no gutaka, gutegura cyangwa kurimbisha. Ibyo bikorwa n’abatunganya indabo, abacuruzi, abategura ibirori, abanyabugeni, abategura impano ndetse n’abakiriya babo.”

Ikomeza ibuga ko mu bikorwa nk’ibyo usanga inoti zihinahinwa, zigapfundikanywa, zigaterwamo utwuma dufatanya impapuro, zigafatishwa ubujeni cyangwa ubundi bwoko b’ibifatisho, mu rwego rwo kugira ngo amafaranga atangwe nk’impano mu birori no mu mihango itandukanye.

BNR iti “Ibikorwa nk’ibyo bihungabanya icyizere ifaranga ry’u Rwanda rifitiwe cyane cyane inoti, birayangiza bikayatera ubusembwa bukabije bityo hakabaho ingorane mu bikorwa bijyanye n’imicungire n’imitunganyirize y’amafaranga, harimo ibyuma by’ikoranabuhanga byifashishwa mu kubara amafaranga ndetse n’imashini koranabuhanga zibika zikanabikuzwaho amafaranga zizwi nka ATMs, kandi ari bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo gukwirakwiza amafaranga mu gihugu.”

Uko kwangirika kw’inoti gutuma zikurwa ku isoko ndetse zigasimbuzwa imburagihe bityo bigatuma habaho ibihombo bitari ngombwa.

Iri tangazo rikagira riti “Banki Nkuru y’u Rwanda iributsa abantu bose muri rusange, ko umuntu wese wangiza amafaranga aba akoze icyaha gihanwa hakurikijwe Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n ibihano muri rusange.”

Banki Nkuru y’u Rwanda kandi yizeje ko izakomeje gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije kurinda ubunyangamugayo bw’ifaranga ry’u Rwanda rikoreshwa kandi izakomeza gukangurira abaturarwanda kubungabunga ubuziranenge bwaryo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − nineteen =

Previous Post

Umusirikare urinda urugo rw’Umuvunyi Mukuru mu Burundi yarashe umuturage aramwica

Next Post

Minisitiri yagaragaje ishusho y’uburezi bw’u Rwanda mu myaka 32 ishize

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Minisitiri yagaragaje ishusho y’uburezi bw’u Rwanda mu myaka 32 ishize

Minisitiri yagaragaje ishusho y’uburezi bw’u Rwanda mu myaka 32 ishize

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.