Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Avuga ko yasenyewe abwirwa ko inzu ye yazabasebya ubwo Perezida yari kuhanyura, ubuyobozi bukabihakana

radiotv10by radiotv10
15/07/2022
in MU RWANDA
2
Avuga ko yasenyewe abwirwa ko inzu ye yazabasebya ubwo Perezida yari kuhanyura, ubuyobozi bukabihakana
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, uba muri Shitingi n’abana be batatu, avuga ko yasenyewe inzu yabagamo abwirwa ko inzu ye isa nabi kandi Perezida Paul Kagame yagombaga kuhanyura, ubuyobozi bwo bukabihakana buvuga ko uyu muturage yubakiwe inzu nziza akayanga.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye uyu muturage, yasanze yarashinze agashitingi hafi y’umuhanda werecyeza ku Mupaka wa Rusumo muri Gatore.

Uyu muturage witwa Murekatete Devota utuye mu Mudugudu wa Rubuye, mu Kagari ka Nyamiryango mu Murenge wa Gatore, avuga ko amaze umwaka muri iyi shitingi we n’abana be batatu nyuma yuko asenyewe inzu yabagamo na yo yari ku muhanda.

Asobanurira Umunyamakuru uburyo inzu ye yasenywe, Murekatete yagize ati “Perezida ari buce aha ajya ku Rusumo, baravuze ko akazu kanjye kari kubasebya, ngo reka bagasenye.”

Uyu muturage avuga ko ubwo ubuyobozi bwamusenyeraga, bwamubwiye ko buzamuha inzu aho bita mu Bwiza, ndetse akaza kujyayo ariko agasanga iri mu makimbirane.

Ati “Mbonye irimo amakimbirane, nahise nyivamo, ngura shitingi muri ya mafaranga bahaye ababyaye muri Corona mpita nza kuba hano.”

Avuga ko afitiye impungenge abana be babana muri iyi shitingi kuko bibagiraho ingaruka zikomeye. Ati “Abana banjye imbeho igiye kubica, inkorora ya buri munsi,…”

Abaturanyi b’uyu mubyeyi, na bo batewe impungenge n’imibereho y’uyu muturanyi wabo, bagasaba ko Leta yari ikwiye kugira icyo imufasha akava muri iyi shitingi.

Jeannette Kuradusenge ati “Niba na nyakatsi ya mbere yari yubatse neza ariko iriya urabona nta n’ibiti bine biriho ni agate kamwe, natwe tuba duhangayitse hari igihe imvura igwa ari nyinshi tukavuga ngo umuvu uramutembana, atagira icyo kurya atagira icyo kwambara, atagira n’umureba n’ubuyobozi bwaramwirengagije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira avuga ko uyu muturage yari atuye mu manegeka, akaza kuhakurwa akubakirwa inzu nziza ariko ko yanze kuyibamo.

Ati “Yubakiwe inzu mu Kagari ka Rwantonde ariko arayanga yifuza ko yaguma ku muhanda ariko wabibona ugasanga ni mu manegeka kuko ari mu kabanza gato.”

Bruna Rangira avuga ko ubu butaka bw’uyu muturage avuga ko yifuza kugumamo na bwo buri mu bibazo kuko yabuhaye umuntu ngo bagurane, ubu bakaba bari kubiburanaho.

RADIOTV10

Comments 2

  1. UWIHOREYE Jean Paul says:
    3 years ago

    Ndasaba ninginga ngo Nyakubahwa wacu dukunda yasura akarere koko akamenya ko ibyo umuyobozi avuga ari ukuri!!!!Kuko abayobozi b’ inzego zibanze barabeshya twe rubanda rugufi tukabihomberamo bashaka ukuri kw’ikinyoma!!!Ndakwinginze Nyakubahwa perezida Tabara!!!!!

    Reply
  2. Imuragire Jado max says:
    3 years ago

    Rwose woe ibyo uvuga ndabishyigikiye nyakubahwa president nadusure arebe Aho ukuri guherereye so, rero uwo muturage nibamwubakire mubutaka bwe ashaka

    Reply

Leave a Reply to UWIHOREYE Jean Paul Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Umusesenguzi aremeza ko Umunyarwanda wafatiwe muri Ukraine ari maneko wa America

Next Post

Kigali: Uwari wemeye kwica umwana yabihakaniye imbere y’abaturage n’abacamanza ngo yabyemejwe n’inkoni

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Uwari wemeye kwica umwana yabihakaniye imbere y’abaturage n’abacamanza ngo yabyemejwe n’inkoni

Kigali: Uwari wemeye kwica umwana yabihakaniye imbere y’abaturage n’abacamanza ngo yabyemejwe n’inkoni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.