Kigali: Uwari wemeye kwica umwana yabihakaniye imbere y’abaturage n’abacamanza ngo yabyemejwe n’inkoni

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukozi wo mu rugo ukekwaho kwica umwana w’aho yakoraga mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, wari wemeye ko yakoze iki cyaha, yaburanishirijwe mu ruhame, arabihakana avuga ko yari yabyemeye kubera inkoni yakubiswe.

Nyirangiruwonsanga Solange ukomoka mu Karere ka Kirehe, yaburanishirijwe mu ruhame ahabereye iki cyaha mu Mudugudu wa Karubibi, Akagari ka Cyaruzinge, Umurenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022.

Izindi Nkuru

Uyu mugore usanzwe na we ari umubyeyi, yatawe muri yombi tariki 12 Kamena 2022 ubwo umwana witwa Rudasingwa Ihirwe Davis witabaga Imana bakamusanga aziritse mu mugozi ku byuma by’amadirishya aho yari yasigaranye n’uyu mukozi wo mu rugo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwatangaje ko iperereza ry’ibanze ryakozwe, ryagaragaje ko uregwa yemeye ko ari we wishe nyakwigendera ndetse ko na we ubwe yabyiyemereye.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo yagezwaga imbere y’inteko y’urukiko rwamuburanishije mu mizi, Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mukozi wo mu rugo yishe nyakwigendera abanje kumushuka ngo aze bicunge, ubundi akamuhambiriza umugozi mu ijosi kuri grillage amuhagaritse ku ntebe, ubundi agahita akuraho iyi ntebe, agapfa.

Umushinjacyaha yavuze ko uyu mugore yahise yitanguranwa agahamagara umubyeyi wa nyakwigendera amubwira ko umwana we yiyahuye.

Ubushinjacyaha bwaboneyeho gusaba Urukiko guhamya icyaha uyu mugore, rukamukatira gufungwa burundu nkuko biteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uregwa ahawe umwanya ngo yisobanure, yahise atera utwatsi iki cyaha akurikiranyweho, anagaruka ku byo kuba yaremereye Ubugenzacyaha ko yishe nyakwigendera, avuga ko yari yabyemejwe n’inkoni yakubiswe ubwo yageraga muri RIB.

Ahakana iki cyaha akekwaho, Nyirangiruwonga Solange yongeye gutsindagira ko nyakwigendera yiyahuye, ikintu cyababaje abaturage bari baje gukurikirana uru rubanza, bagahita basakuriza icya rimwe bigaragara ko babajwe n’uko gushinyagura.

Uyu mugore wavugaga ko ahubwo Urukiko rukwiye kumurenganura, yavuze ko uriya mwana ashobora kuba yarimanitse mu mugozi kubera film z’abantu biyahura yakundaga kureba.

Naho ku gihano cyo gufungwa burundu yasabiwe n’Ubushinjacyaha, uregwa yavuze ko atari umunyamategeko ariko ko mu gihe Urukiko rwasanga ahamwa n’iki cyaha, rwazemeza iki gihano.

Urukiko rwahise rupfundikira urubanza, rwanzura ko icyemezo cyarwo kizasomwa tariki 25 Nyakanga 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru