Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Avugwa mu mupira: Umukinnyi umaze umwaka asezeye ruhago yasinyiye ikipe ikomeye i Burayi

radiotv10by radiotv10
03/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Avugwa mu mupira: Umukinnyi umaze umwaka asezeye ruhago yasinyiye ikipe ikomeye i Burayi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya FC Barcelone, yo muri Espagne, yasinyishije Umunyezamu w’Umunya-Pologne, Wojciech Szczęsny wari warasezeye umupira w’amakuru umwaka ushize.

Ni umukinnyi wa gatatu usinyishijwe n’Ikipe ya FC Barcelone muri uyu mwaka, nyuma yuko uyu Wojciech Szczęsny, utari ufite ikipe (free agent), ayisinyiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

Wojciech Szczęsny w’imyaka 34, yari yasezeye umupira w’amaguru muri Nzeri 2024, ariko yanze kwitesha amahirwe yo gusimbura Umunyezamu Marc-Andre ter Stegen, wavunitse, bityo ahitamo kugaruka mu mupira w’amaguru.

Wojciech Szczęsny, wakiniye ikipe ya Arsenal, ayitwaramo ibikombe bitatu birimo bibiri  bya FA Cup n’ikindi kimwe cya FA Community Shield, hagati ya 2009 na 2017, nubwo yagiye atizwa mu makipe nka Brentford ndetse na AS Roma.

Wojciech Szczęsny, nyuma yo kuva muri Arsenal muri 2017, yerecyeje mu ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, aza gutwarana na yo ibikombe umunani; birimo bitatu bya Shampiyona (Serie A), bitatu bya Coppa Italia, n’ibindi bibiri bya Supercoppa Italiana.

Gusa nyuma y’uko ikipe ya Juventus itandukanye na Massimiliano Allegri, wari umutoza wayo, ikazana Thiago Motta, nk’umutoza mushya, byatumye uyu munyezamu Wojciech Szczęsny abura umwanya ubanzamo mu ikipe, dore ko ari umwe mu bakinnyi babwiwe n’umutoza mushya ko batari muri gahunda ze, bityo bituma asezera umupira w’amaguru.

Wojciech Szczęsny, wakiniye ikipe y’Igihugu ya Pologne imikino 84 kuva muri 2009 kugeza muri 2024, amakuru avuga ko yafashe icyemezo cyo kugaruka mu mupira w’amaguru nyuma yo kuganirizwa na Robert Lewandowski, wari Captain we mu ikipe y’Igihugu, akamwumvisha ko yamusanga muri FC Barcelone, bakajya bakinana.

Wojciech Szczęsny, uje kurwanira umwanya n’umunyezamu Iñaki Peña Sotorres, asanze ikipe ya FC Barcelone, itozwa n’Umudage Hans-Dieter Flick, iri ku mwanya wa mbere, n’amanota 21 mu mikino 8, aho irusha ikipe ya 2, Real Madrid, amanota 3.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + one =

Previous Post

Imibare mishya y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

Next Post

Menya umubare w’abamaze kumenyekana ko bahuye n’abanduye Marburg mu Rwanda n’abamaze gukira

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda
MU RWANDA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

by radiotv10
16/09/2025
0

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya umubare w’abamaze kumenyekana ko bahuye n’abanduye Marburg mu Rwanda n’abamaze gukira

Menya umubare w’abamaze kumenyekana ko bahuye n’abanduye Marburg mu Rwanda n’abamaze gukira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.