Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Avugwa mu mupira: Umukinnyi umaze umwaka asezeye ruhago yasinyiye ikipe ikomeye i Burayi

radiotv10by radiotv10
03/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Avugwa mu mupira: Umukinnyi umaze umwaka asezeye ruhago yasinyiye ikipe ikomeye i Burayi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya FC Barcelone, yo muri Espagne, yasinyishije Umunyezamu w’Umunya-Pologne, Wojciech Szczęsny wari warasezeye umupira w’amakuru umwaka ushize.

Ni umukinnyi wa gatatu usinyishijwe n’Ikipe ya FC Barcelone muri uyu mwaka, nyuma yuko uyu Wojciech Szczęsny, utari ufite ikipe (free agent), ayisinyiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

Wojciech Szczęsny w’imyaka 34, yari yasezeye umupira w’amaguru muri Nzeri 2024, ariko yanze kwitesha amahirwe yo gusimbura Umunyezamu Marc-Andre ter Stegen, wavunitse, bityo ahitamo kugaruka mu mupira w’amaguru.

Wojciech Szczęsny, wakiniye ikipe ya Arsenal, ayitwaramo ibikombe bitatu birimo bibiri  bya FA Cup n’ikindi kimwe cya FA Community Shield, hagati ya 2009 na 2017, nubwo yagiye atizwa mu makipe nka Brentford ndetse na AS Roma.

Wojciech Szczęsny, nyuma yo kuva muri Arsenal muri 2017, yerecyeje mu ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, aza gutwarana na yo ibikombe umunani; birimo bitatu bya Shampiyona (Serie A), bitatu bya Coppa Italia, n’ibindi bibiri bya Supercoppa Italiana.

Gusa nyuma y’uko ikipe ya Juventus itandukanye na Massimiliano Allegri, wari umutoza wayo, ikazana Thiago Motta, nk’umutoza mushya, byatumye uyu munyezamu Wojciech Szczęsny abura umwanya ubanzamo mu ikipe, dore ko ari umwe mu bakinnyi babwiwe n’umutoza mushya ko batari muri gahunda ze, bityo bituma asezera umupira w’amaguru.

Wojciech Szczęsny, wakiniye ikipe y’Igihugu ya Pologne imikino 84 kuva muri 2009 kugeza muri 2024, amakuru avuga ko yafashe icyemezo cyo kugaruka mu mupira w’amaguru nyuma yo kuganirizwa na Robert Lewandowski, wari Captain we mu ikipe y’Igihugu, akamwumvisha ko yamusanga muri FC Barcelone, bakajya bakinana.

Wojciech Szczęsny, uje kurwanira umwanya n’umunyezamu Iñaki Peña Sotorres, asanze ikipe ya FC Barcelone, itozwa n’Umudage Hans-Dieter Flick, iri ku mwanya wa mbere, n’amanota 21 mu mikino 8, aho irusha ikipe ya 2, Real Madrid, amanota 3.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 14 =

Previous Post

Imibare mishya y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

Next Post

Menya umubare w’abamaze kumenyekana ko bahuye n’abanduye Marburg mu Rwanda n’abamaze gukira

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya umubare w’abamaze kumenyekana ko bahuye n’abanduye Marburg mu Rwanda n’abamaze gukira

Menya umubare w’abamaze kumenyekana ko bahuye n’abanduye Marburg mu Rwanda n’abamaze gukira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.