B.Melodie yateguje abantu indirimbo yakoranye na Harmonize igaragaramo abakobwa bambaye imyenda y’imbere gusa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bruce Melodie yateguje abantu indirimbo yise ‘Totally Crazy’ yakoranye na Harmonize izaba igaragaramo abakobwa bari ku mucanga babyina mu buryo budasanzwe.

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Werurwe ku munsi yanagiriye isabukuru y’amavuko.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimiye abamwifurije kugira isabukuru nziza, ariko anabahishurira ko abafitiye uruhisho.

Yagize ati “Mwakoze ku kunyifuriza isabukuru y’amavuko […]Eyooo! Muzi n’ibindi se ?! TotallyCrazy IGITANGAZA X KONDEBOY [Harmonize] irajya hanze igihe icyo ari cyo cyose uhereye aka kanya.”

Ubu butumwa bugaragaza interamatsiko y’iyi ndirimbo yakoranye na Harmonize, y’amashusho agaragaramo abakobwa bambanye imyenda y’imbere bari ku mucanga, barimo n’ababyina bazunguza ibibuno.

Bruce Melodie ukomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu bikorwa bya muzika, amaze iminsi anakiriye umuhanzi ukomeye mu karere ka Afurika y’Iburazuba no ku Mugabane wa Afurika wose, Eddy Kenzo waje mu Rwanda gukorana indirimbo n’uyu muhanzi w’Umunyarwanda.

Mu birozi byo kwizihiza isabukuru ya Bruce Melodie byabaye kuri uyu wa Gatatu, byarimo n’uyu muhanzi w’Umunya-Uganda wavuze ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari umuryango umwe ubwo yari akigera mu Rwanda.

Bruce Melodie kandi akomeje gukorana n’abahanzi banyuranye bakomeye muri Africa barimo Umunya-Kenya, Khaligraph Jones.

Ngo iyi ndirimbo bise Totally Crazy irasohoka vuba

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru