Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bagize amahirwe yo kumuramutsa: Irebe ibirori nogerajisho Perezida Kagame yakiriyemo ab’ingeri zinyuranye (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
31/12/2024
in MU RWANDA
0
Bagize amahirwe yo kumuramutsa: Irebe ibirori nogerajisho Perezida Kagame yakiriyemo ab’ingeri zinyuranye (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye Abanyarwanda baturutse mu bice binyuranye by’Igihugu mu ngeri zose, mu gitaramo n’ibirori byo gusangira iminsi mikuru, byaranzwe n’ibyishimo bisendereye.

Ni umusangiro wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024 muri Kigali Convention Center, ahari hateraniye Abanyarwanda ibihumbi bo mu ngeri zinyuranye, kuva ku rwego rwo hasi kugeza ku bayobozi bo mu nzego nkuru z’Igihugu.

Ibi birori byanaranzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro, aho ababyitabiriye basusurukijwe n’abahanzi barimo Bruce Melodie na Nel Ngabo, bari mu bagezweho muri muzika Nyarwanda.

Perezida Paul Kagame, kandi yaboneyeho kwifuriza abitabiriye ibi birori impera nziza z’umwaka wa 2024, ndetse no kuzatangira neza umwaka utaha wa 2025.

Umukuru w’u Rwanda, kandi yagarutse ku byaranze ubuzima bw’Igihugu muri uyu mwaka, avuga ko nubwo hari ibitarabaye byiza, ariko ibyinshi byari byiza, ku buryo hari impamvu yo kwishima.

Yagize ati “Uyu mwaka tugiye gusoza, wabayemo ibintu byinshi byiza, ibyiza ni byo mbona. Ibindi bitari byiza, tubishyira iruhande tukagira uko tubigenza bikagaruka ku murongo.”

Perezida Kagame kandi yongeye kugira ati “Dukomeze kwishimira ibyiza byacu dukorera, dushyiramo ubushake, imbaraga n’ubushishozi, kandi igihe cyose kibonetse, tujye twishima pe. Si ko ubuzima bukwiriye kugenda se? Wishimira icyo ugezeho, ugateganyiriza […] Ntabwo imbaraga zose uzisiga aha ngaha.”

Umukuru w’u Rwanda yongeye kwizeza Abaturarwanda ko ntagishobora kuzahungabanya umutekano wabo nubwo hari abafite umugambi wo kuwuhungabanya, ndetse abibutsa ko igihe cyabo kibaze.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga ahabereye ibi birori
Bamwe mu babyitabiriye bagize amahirwe yo kumukora mu kiganza
Bishimiye kongera gutaramana n’Umukuru w’u Rwanda

Abakora mu nzego zinyuranye bari bahari
Umuhanzi Bruce Melodie yasusurukije abitabiriye ibi birori

Ange Kagame

Umunyamakuru Sandrine Isheja
Abo mu nzego zinyuranye bari bahari
Ange Kagame n’Umugabo we Bertrand Ndengeyingoma na na Yvan Cyomoro Kagame
Akanyamuneza kari kose
Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi byo kwishimira
Abakozi ba RBA na bo bari bahari

Perezida w’Ukuriko Rukuru wa Gisirikare, Brig Gen Karuretwa
Wari umusangiro unogeje ijisho

Umunyamakuru Rugaju Reagan yagize amahirwe yo kuramutsa Perezida

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 20 =

Previous Post

IFOTO: Abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda bavuzweho guhangana bagaragaye baganira bubahanye

Next Post

M23 yagaragaje ko aho ibohoje n’ahari inyamaswa na zo ziruhutsa

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragaje ko aho ibohoje n’ahari inyamaswa na zo ziruhutsa

M23 yagaragaje ko aho ibohoje n’ahari inyamaswa na zo ziruhutsa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.