Bamwe mu baturage bo mu Muremge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, baravuga ko kubona aho bashyingura ababo bitabye Imana, bisaba ubushobozi buhambaye, ku buryo hari abagura ubutaka n’abaturage bagenzi babo bwo gushyinguramo.
Izi mbogamizi zo kubura aho gushyingura, zituruka ku kuba muri aka gace hagizwe n’urutare, ndetse hakaba hatari irimbi rusange.
Batanga urugero rw’umuturage uherutse kwitaba imana, ariko bakabanza kubura aho bamushyingura, n’aho bahaboneye bigasaba ubushobozi bwinshi umuryango we.
Umuturage umwe yagze ati “Nk’umugabo wa hano Theogene aherutse kugira ikibazo yapfushije umuntu kubera ko we yari umwimukira abura ahantu amushyingura, abajije Umurenge bamubwira ko nta rimbi rusange baratanga, baramubwira bati ‘iyeranje’ ajya kugura n’abaturanyi.”
Uyu Hagenimana Theogene wapfushije umuvandimwe we tariki 04 Ukwakira, yabwiye RADIOTV10 ko yabuze aho ashyingura uwe bitewe nuko acumbitse kandi ko naho yaguze ngo ari umujyi.
Ati “Nibwo naje kugira amahirwe mbona umuvandimwe arambwira ati ‘urampa amafaranga ibihumbi 30 nkwereke aho ushyingura umuntu wawe’ ku bwo kumfasha.”
Nisesuye Clementine na we yemera ko yagurishije Hagenimana Theogene aho gushyingura.
Ati “Ndavuga nti ‘aho kugira ngo umuntu ababorere aho’ n’ubundi aboze ntacyo byamarira ayo mafaranga ibihumbi 30 umugore yanze umugabo yayemeye (abo yabanje kujya gushaka aho gushyingura) nanjye nimuyampe nk’agasabune ntakibazo muze muhambe umuntu wanyu ntacyo bitwaye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira yabwiye RADIOTV10 ko bagiye kwihutira gushyiraho irimbi rusange nkuko biri mu gishushanyo cy’Akarere.
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10