Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Bahuye n’uruva gusenya: Ibyari ugutara amakuru byavuyemo gushwekura

radiotv10by radiotv10
18/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Bahuye n’uruva gusenya: Ibyari ugutara amakuru byavuyemo gushwekura
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye bagiye gutara amakuru y’imyigaragambyo yabereye mu mujyi wa Goma, basanze amazi atari ya yandi, polisi irasa amasasu mu kirere n’ibyuka biryana mu maso, bakizwa n’amaguru, bamwe muri bo baranahakomerekera, abandi barafatwa batabwa muri yombi.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023 ubwo mu mujyi wa Goma hongeraga kuba imyigaragambyo yo kwamagana ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Aba bigaragambyaga biganjemo abasore batagira icyo bakora, bamagana izi ngabo za EAC bashinja gukorana na M23, bakazisaba kuva mu Gihugu cyabo kuko zananiwe kugaba ibitero kuri uyu mutwe mu gihe bari bazi ko ari byo bizizanye.

Ku rundi ruhande, Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na yo yahanganye n’aba bigaragambyaga kuko iyi myigaragambyo itari yemewe ndetse n’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma bwari buherutse kuyihakanira sosiyete sivile yayiteguye.

Muri aba banyamakuru bahuye n’isanganya harimo Justin Kabumba ukorera France 24 ukunze kugaragara ahengamiye ku ruhande rwa Guverinoma ya DRC ariko na we uyu munsi ntiyahiriwe kuko yatawe muri yombi.

Gusa nyuma yaje gutangaza ko yarekuwe nyuma y’amasaha macye abazwa ibyo kujya gutara amakuru y’iyi myigaragambyo itari yemewe.

Abandi banyamakuru muri aba bari bagiye gutara amakuru y’iyi myigaragambyo bo bakomeretse nyuma yuko Polisi irashe ibyuka biryana mu maso ndetse n’amasasu mu kirere, bakiruka bakiza amagara.

Aya masasu yarashwe na Polisi y’I Goma ubwo abigaragambyaga bashakaga gusagarira inzego z’ubuyobozi bazisanga mu biro byazo.

Amakuru avuga ko mu bakomeretse harimo Heritier Munyafura ukorera Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, hakaba n’uwitwa Ali Asanka Darius uhagarariye Ijwi rya America muri DRC.

Harashwe ibyuka bakizwa n’amaguru

Bamwe bakomeretse

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Ukraine: Indege yarimo abayobozi bakuru yakoze impanuka irasandara ihitana abarimo Minisitiri

Next Post

Aho yubatse abwirwa ko bataberanye yarasenyewe ariko abona hari umunyabubasha abiri inyuma

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Aho yubatse abwirwa ko bataberanye yarasenyewe ariko abona hari umunyabubasha abiri inyuma

Aho yubatse abwirwa ko bataberanye yarasenyewe ariko abona hari umunyabubasha abiri inyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.