Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Bahuye n’uruva gusenya: Ibyari ugutara amakuru byavuyemo gushwekura

radiotv10by radiotv10
18/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Bahuye n’uruva gusenya: Ibyari ugutara amakuru byavuyemo gushwekura
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye bagiye gutara amakuru y’imyigaragambyo yabereye mu mujyi wa Goma, basanze amazi atari ya yandi, polisi irasa amasasu mu kirere n’ibyuka biryana mu maso, bakizwa n’amaguru, bamwe muri bo baranahakomerekera, abandi barafatwa batabwa muri yombi.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023 ubwo mu mujyi wa Goma hongeraga kuba imyigaragambyo yo kwamagana ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Aba bigaragambyaga biganjemo abasore batagira icyo bakora, bamagana izi ngabo za EAC bashinja gukorana na M23, bakazisaba kuva mu Gihugu cyabo kuko zananiwe kugaba ibitero kuri uyu mutwe mu gihe bari bazi ko ari byo bizizanye.

Ku rundi ruhande, Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na yo yahanganye n’aba bigaragambyaga kuko iyi myigaragambyo itari yemewe ndetse n’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma bwari buherutse kuyihakanira sosiyete sivile yayiteguye.

Muri aba banyamakuru bahuye n’isanganya harimo Justin Kabumba ukorera France 24 ukunze kugaragara ahengamiye ku ruhande rwa Guverinoma ya DRC ariko na we uyu munsi ntiyahiriwe kuko yatawe muri yombi.

Gusa nyuma yaje gutangaza ko yarekuwe nyuma y’amasaha macye abazwa ibyo kujya gutara amakuru y’iyi myigaragambyo itari yemewe.

Abandi banyamakuru muri aba bari bagiye gutara amakuru y’iyi myigaragambyo bo bakomeretse nyuma yuko Polisi irashe ibyuka biryana mu maso ndetse n’amasasu mu kirere, bakiruka bakiza amagara.

Aya masasu yarashwe na Polisi y’I Goma ubwo abigaragambyaga bashakaga gusagarira inzego z’ubuyobozi bazisanga mu biro byazo.

Amakuru avuga ko mu bakomeretse harimo Heritier Munyafura ukorera Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, hakaba n’uwitwa Ali Asanka Darius uhagarariye Ijwi rya America muri DRC.

Harashwe ibyuka bakizwa n’amaguru

Bamwe bakomeretse

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two − 1 =

Previous Post

Ukraine: Indege yarimo abayobozi bakuru yakoze impanuka irasandara ihitana abarimo Minisitiri

Next Post

Aho yubatse abwirwa ko bataberanye yarasenyewe ariko abona hari umunyabubasha abiri inyuma

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Aho yubatse abwirwa ko bataberanye yarasenyewe ariko abona hari umunyabubasha abiri inyuma

Aho yubatse abwirwa ko bataberanye yarasenyewe ariko abona hari umunyabubasha abiri inyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.