Bakora ibitaramo, Bakina umupira,…- Muri Gereza ya Muhanga ubuzima burakomeza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) bugaragaza ko muri za Gereza ubuzima bukomeza kuko abazirimo bakomeza guhabwa uburenganzira bemererwa n’amategeko, nko kwidagadura, kuvurwa ndetse n’ibindi.

Inzego z’ubutabera mu Rwanda zikunze kugaragaza ko hari politiki yo guhindura uburyo bwo gufungamo abantu, bikarushaho kuba kugororwa aho kumva ko abagiye muri za Gereza baba bagiye guhanwa.

Izindi Nkuru

Muri urwo rwego; Leta y’u Rwanda yagiye itangiza ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha imfungwa n’abagororwa guhabwa uburenganzira bemererwa n’amategeko.

Hatangijwe uburyo bwo kwigisha imyuga abafunzwe ndetse bakanahabwa n’impamyabumenyi kugira ngo igihe bazaba basohotse babashe kwiteza imbere bakoresheje ubumenyi basohokanye.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa (RCS) rwagaragaje uko umunsi w’abafungiye muri Gereza ya Muhanda, uba uteye.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga z’uru rwego, agaragaza abafungiye muri iyi Gereza ya Muhanga, bari gukina umukino w’amaboko wa Volleyball.

Nanone kandi iyo bari mu gihe cy’akaruhuko, baridagadura, aho muri aya mashusho haragaragaramo bamwe mu mfungwa bari kubyina umuziki mu buryo bugezweho, ndetse abandi bari gucuranga bakoresheje ibikoresho by’umuziki bigezweho.

Muri aya mashusho, imfungwa zigaragaza akanyamuneza k’umuziki uba uri gucurangwa na bagenzi babo ndetse bakanyuzamo bakabakomera amashyi nkuko bisanzwe bikorwa mu bitaramo bya muzika.

Urwego rushinzwe Imfungwa n’abagororwa kandi rutangaza ko muri iyi Gereza ya Muhanga, abafungiyemo bakora ibikorwa by’Ubukorikiri kandi “Bagahabwa igice kimwe cy’amafaranga kiva mu byagurishijwe.”

Muri iyi Gereza hanatangirwa amasomo y’imyuga ajyanye no gukora amashanyarasi ashobora kuzabafasha mu gihe bazaba bageze hanze.

Hari n’uburyo kandi bahabwa umwanya wo kuvugisha imiryango yabo, bakoresheje telefone yabugenewe, ndetse bakanahabwa serivisi z’ubuvuzi zigezweho.

Muri iyi gereza hari n’icyumba cyabugenewe kibamo mudasobwa zifasha imfungwa n’abagororwa gukurikirana dosiye z’ibirego byabo dore ko ikurikirana rya dosiye z’ibirego, rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Harimo n’ikigo gitanga serivisi z’uburezi bw’abana bato gifasha ababyeyi bafunganywe n’abana babo bakiri bato, guhabwa uburezi no kwitabwaho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru