Indege ya RwandAir yakoreye impanuka yoroheje i Rusizi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete y’u Rwanda y’ingendo zo mu kirere, RwandAir yatangaje ko imwe mu ndege zayo yakoze impanuka yoroheje i Kamembe mu Karere ka Rusizi ariko ko ntawakomerekeyemo cyangwa ngo agire ikindi kibazo.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 22 Ukwakira 2022, Sosiyete y’u Rwanda y’ingendo zo mu kirere, yagize iti “Indege ya RwandAir ifite nimero WB601 yerecyezaga i Kamembe muri iki gitondo, yakoze impanuka yoroheje ubwo yururukaga.”

Izindi Nkuru

Ubutumwa bwa RwandAir bukomeza bugira buti “Abagenzi bose ndetse n’abakozi bameze neza.”

Iyi sosiyete y’Indege isanzwe ari ubukombe muri serivisi z’ingendo zo mu kirere, yiseguye ku bw’ingaruka zishobora kubaho mu mpinduka mu gutwara abagenzi berecyeza i Kamembe kuri uyu Gatandatu.

Abatuye mu gace kabereyemo iyi mpanuka yorohere, bahaye amakuru RADIOTV10, bavuze ko ubwo iyi ndege yari igiye kugwa yabaye nk’ita inzira ikerecyeza mu mirima y’abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru