Bamporiki agikatirwa gufungwa imyaka itanu hamenyekanye icyahise gikurikiraho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamporiki Edouard wagize imyanya mu buyobozi bukuru bw’Igihugu, wakatiwe gufungwa imyaka itanu, yahise ajya gufungirwa muri Gereza, nyuma yuko yaburanaga afungiye iwe kuva yatangira gukurikiranwaho ibyaha yahamijwe.

Uyu munyapolitiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisititeri y’Urubyiruko n’Umuco, akaza guhagarikwa kubera ibyaha bishingiye ku kwakira indonke yakekwagaho, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, yakatiwe gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 30 Frw.

Izindi Nkuru

Ni igihano yahawe nyuma yo kujuririra icy’igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw yari yahawe mu rubanza rwa mbere rwari rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Urukiko Rukuru rwamukatiye iki gifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw, rwamuhamije ibyaha bibiri n’ubundi yari yahamijwe, ari byo; kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Nyuma yuko Urukiko rutangaje kiriya gihano, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwakurikiranaga uyu munyapolitiki aho yari afungiye iwe, rwahise rumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa kugira ngo afungwe hatangire gushyirwa mu bikorwa igihano yakatiwe.

Aya makuru kandi yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, SSP Pelly Uwera Gakwaya wahamirije umunyamakuru wa RADIOTV10 ko Bamporiki yamaze kugezwa muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere. Yagize ati Yahageze rwose.”

Bamporiki uzwiho inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge, ni umwe mu banyapolitiki bakunze kujya muri za Gereza zinyuranye, aho yabaga agiye gukangurira abafungiye gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi, kwemera ibibi bakoze, bagasaba imbabazi abo bahemukiye.

Izi nyigisho yahaga imfungwa zifungiye Jenoside, zabaga zigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, zagiye zigira uruhare mu gutuma zimwe mu mfungwa zemera gusaba imbabazi abo ziciye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru