Umusirikare ukomeye muri FARDC wari indwanyi kabuhariwe washinjwaga gukorana na M23 yapfuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusirikare ufite ipeti rya Colonel mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) washinjwaga na Guverinoma y’iki Gihugu gukorana n’umutwe wa M23, yitabiye Imana muri Gereza yari afungiyemo.

Colonel Serge Mavinga yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023 nkuko byemezwa n’amakuru yaturutse muri Gereza ya Ndolo yari afungiyemo.

Izindi Nkuru

Uyu musirikare yari yatawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi bw’Igisirikare cya Congo tariki 24 Ukwakira 2022, yoherezwa gufungirwa muri Gereza ya Ndolo.

Icyo gihe Colonel Serge Mavinga yafunzwe ashinjywa gukorana n’umutwe wa M23 muri Rutshuru mu gihe yari ayoboye urugamba rwo guhashya uyu mutwe wa M23.

Ikinyamakuru Web Info gikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gitangaza ko hari amakuru avuga ko Colonel Serge Mavinga yaba yishwe.

Uyu musirikare azwiho kuba yari ayoboye batayo izwi nka Jungle yarwanye urugamba rukomeye na M23 rwakomerekeyemo Umugaba Mukuru w’uyu mutwe General Sultani Makenga, rukanagwamo Colonel Mboneza.

Colonel Serge Mavinga yari akuriye kandi itsinda ryihariye ry’abasirikare ba FARDC bafite imyitozo idasanzwe mu mirwanire, batorejwe muri Gabon.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru