Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Banki ya Equity yatangije gahunda izabera ikiraro bamwe mu barangije ayisumbuye

radiotv10by radiotv10
29/11/2021
in MU RWANDA
0
Banki ya Equity yatangije gahunda izabera ikiraro bamwe mu barangije ayisumbuye
Share on FacebookShare on Twitter

Equity Bank PLC yatangije gahunda yiswe ELP (Equity Leaders Program) yo gufasha urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye igamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere.

Iyi gahunda isanzwe iri no mu bindi bihugu byose Equity bank ikoreramo harimo na Kenya, ikaba yatangijwe mu Rwanda.

Iyi gahunda itangiranye n’abanyeshuri 32 batsinze neza ibizimini bisoza amashuri y’isumbuye bari bamaze iminsi bari mu mwiherero wateguwe n’iyi Banki ya Equity.

Aba banyeshuri bose bazahita bahabwa amahirwe yo kujya kwimenyereza umwuga mu mashami atandukanye y’iyi Banki.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi Ushinzwe Amashuli Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yavuze ko iyi gahunda ari ingirakamaro mu kuzamura urubyiruko rw’u Rwanda.

Ati “Iyo turera abana tuba twifuza kubaha ubushobozi bwo kujya gukora cyangwa gukemura ibibazo biri muri sosiyete, iyi gahunda rero n’izindi ziza turazishimye cyane kuko zizafasha abana barangije gutangira kwimenyereza akazi gasanzwe gakorwa, ariko nanone bikazabafasha igihe bitegura kujya muri kaminuza.”

Akomeza asaba abikorera batandukanye gushyiraho gahunda nk’izi ziteza imbere uburezi ndetse n’ubushobozi bw’urubyiruko rw’u Rwanda.

Umuyobozi wa Equity Group, Dr.James Mwangi yavuze ko iyi banki yifuje gushora imari mu bakiri bato kuko ari bo bazafasha Umugabane wa Afurika kugera ku ntego zawo.

Ati “Aba bana ntabwo bazajya bakorera ubusa, ahubwo bazajya bahabwa umushahara kugira ngo bizabafashe gukomeza no kwiga kaminuza. Iyi gahunda kandi igamije no guhanga imirimo kuko nibura kuri buri shami rya Equity mu Rwanda hazajyaho abantu babiri umukobwa umwe (1) n’umuhungu umwe (1).”

Liliane Hakundikama wo mu karere ka Rusizi ni umwe mu banyeshuri babonye aya mahirwe, akaba avuga ko iyi gahunda ibategura kuzavamo abayobozi babereye u Rwanda.

Yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye cyane turashimira Equity yadufashije kudutegura kugira ngo tuzavemo abayobizi beza b’ejo hazaza bazagirira akamaro sosiyete ndetse n’igihugu muri rusange ndetse no kudufasha kugera ku nzozi zacu, ikindi kurangiza ugahita ubona akazi muri ubu buryo bakaguhemba ni ibintu byiza cyane, bizadufasha kubaho neza ndetse no gukora igenamigambi ryacu neza.”

Muri iyi gahunda biteganyijwe ko abanyeshuri batoranyijwe bazajya biga nibura igihe cy’amezi ane ariko Equity igakomeza kubaherekeza no muri kaminuza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − two =

Previous Post

Abasirikare 150 b’u Buholandi baje mu myitozo mu Rwanda bunamiye inzirakarengane zishyinguye ku Gisozi

Next Post

Abaturuka mu Bihugu 9 birimo Mozambique na S.Africa bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 7

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abaturuka mu Bihugu 9 birimo Mozambique na S.Africa bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 7

Abaturuka mu Bihugu 9 birimo Mozambique na S.Africa bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 7

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.