Banki ya Kigali yagaragaje urwego iteganya kugeraho ruzatuma irushaho kuba ubukombe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali buvuga ko mu mwaka ushize umutungo w’iki kigo wazamutse ku rugero rwa 16.6%, bukavuga ko bukurikije uko inyungu yari yifashe muri uwo mwaka, iyi banki itanga icyizere ko mu myaka iri imbere izaba ifite ubushobozi bwo guhanganira ku isoko ryo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Imibare ya banki ya Kigali Group, igaragaza ko mu mwaka wa 2022 umutungo wabo wageze kuri miliyari 1 845 Frw, ivuye kuri miliyari 1 590 Frw yo muri 2021. Bivuze ko habayeho izamuka rya 16.6% ugereranyije iyo myaka yombi.

Izindi Nkuru

Iyi mibare kandi igaragaza ko muri 2022 iyi banki yatanze inguzanyo zifite agaciro ka miliyari 1 134 Frw, na yo yazamutse ku rugero rwa 14.6%; kuko muri 2021 yari miliyari 990.3 Rrw. Naho Inyungu itarimo imisoro yazamutse ku rugero rwa 15.1%; igera kuri miliyari 59.7 frw.

Marc Holtzman ucyuye igihe ku buyobozi bw’inama y’ubutegetsi ya BK Group; avuga ko ari intambwe ikomeye bateye agereranyije n’uko byari bimeze mu myaka itatu yabanje.

Ati “Banki ya Kigali yagize umwaka mwiza. Yagize inyungu ya miliyoni 62 z’amadorali ya Amerika ivuye kuri miliyoni 36 mu myaka itatu ishize. Iyi Banki irushaho kwaguka. Yongeyeho serivisi z’ubwishingizi, gahunda ziteza imbere ubuhinzi. Iminsi iri mbere iratanga icyizere.”

Banko ya Kigali kandi ubu inatanga serivisi ku Banyarwanda baba mu mahanga. Muri 2022 yafashije abasaga ibihumbi bine barimo abakiriya 1 200 bashya bafunguje konti.

Marc Holtzman avuga ko ishusho y’uyu mwaka itanga icyizere cy’uko mu minsi iri imbere Banki ya Kigali izaba ari ku rwego rwo guhangana na banki zikomeye zo muri aka karere.

Ati “Ibihugu biteye imbere biri ku gitutu gikomeye. Ndetse bishobora guhinduka umwanya uwo ari wo wose. Biramutse bibaye mu mwaka utaha; abashoramari bato bazabona ko u Rwanda ari Igihugu cya mbere kibereye ishoramari. Urebye kugeza ubu; banki zo mu Rwanda ntiziragera ku rwego rw’izo muri Kenya, ariko ku bwanjye ndabona ko Banki ya Kigali itanga icyizere. Ubucuruzi buragenda neza, kandi irushaho gukomera no kwaguka. Ushingiye ku bucuruzi; kugira imigabane muri Banki ya Kigali ni ishoramari ryiza kandi ritekanye ku isi yose.”

Iyi banki igaragaza ko ubu ifite amashami 67, ibyuma bitanga amafaranga 101, ndetse ngo n’abakiriya biyongera umwaka ku wundi. Ku bw’ibyo, iyi banki iremeza ko ikomeje izakomeza kunoza kwagura serivisi zose bagenera ababagana.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru