Hasohotse ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose ku byabaye mu Mavubi bitari bikwiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko ikipe y’u Rwanda y’umupira w’Amaguru-Amavubi itewe mpaga ku bw’amakosa yo gukinisha umukinnyi utari ubyemerewe mu mukino wayihuje na Benin wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, FERWAFA yashyize hanze ubutumwa bwo gusaba imbabazi, kuri ibi yise ‘uburangare’.

Icyemezo cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, cyagiye hanze muri iki cyumweru, kivuga ko u Rwanda rwahanishijwe guterwa mpaga y’ibitego bitatu kuko rwakinishije umukinnyi wari ufite amakarita abiri y’umuhondo muri uyu mukino wabaye tariki 29 Weruwe i Kigali.

Izindi Nkuru

Nyuma y’iminsi itatu hagiye hanze iki cyemezo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze ubutumwa bugenewe Abanyarwanda.

Iri shyirahamwe ritangira rigira rivuga ko “ryiseguye kandi risabye imbazi Abanyarwanda bose kubera uburangare bwabaye mu mitegurire y’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abakuru-Amavubi, kugera aho byayiviriyemo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi utari wemerewe gukina ku mukino Amvubi yakiriyemo ikipe y’Igihugu ya Benin i Kigali.”

FERWAFA ikomeza ivuga ko aya makosa ari na yo yatumye uwari ushinzwe imicungire n’imitegurire y’ikipe y’Igihugu, Rutayisire Jackson, ahagarikwa.

Iri tangazo rikomeza rigira rigira riti “Turakomeza gukurikirana n’undi wese waba yarabigizemo uruhare kugira ngo abibazwe.”

FERWAFA isoza isezeranya Abanyarwanda ko hafashwe ingamba kugira ngo amakosa nk’aya atazongera kubaho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru