Bwa mbere Israel Mbonyi yahishuye aho Imana yamweretse azakura umugore mwiza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, bwa mbere yavuze ku ngingo akunze kubwirwaho yo gushaka umugore, avuga aho Imana yamubwiye ko azamukura.

Ni mu gikorwa cy’imbanzirizamurika ry’umuzingo, cyabereye i Rusororo ku Nyubako ya Intare Arena, cyagaragariyemo umugisha w’Imana.

Izindi Nkuru

Muri iki gikorwa hafashwe amashusho y’indirimbo z’umuzingo mushya yitegura gushyira hanze wiswe ‘Nkumusirikare’.

Ubwo yendaga gusoza, haje umwana ku ruhimbi ufite umutsima (Cake) baririmba bamwifuriza isabukuru nziza, ibintu byamushimishije aranatungurwa dore ko isabukuru ye yabaye  uyu munsi tariki ya 20 Gicurasi 2023.

Yashimiye cyane abakunzi be, anavuga ko Imana imuhamagara yamuhaye ijambo ryayo (Bibiliya) imubwira ko azakuramo ibintu byose.

Yagize ati “Imana impamagara yampaye ijambo imbwira ko nzakuramo amafaranga, ubuzima bwiza, umufasha mwiza, indirimbo nziza, byose bizavamo.”

Abajijwe ku mufasha niba yaramubonye, atebya yasubije ko akirambura impapuro ataramugeraho ariko hari ahantu azamugeraho. Ati “Ndacyaturuna Paje hari ahantu ndi bumugereho tu.”

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru