Weekend izira irungu: Abahanzi Nyarwanda banze kabatenguha bakora mu muhogo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuziki nyarwanda ukomeza kuzamuka uko bwije uko bucyeye, ugenda uzamo ibirungo bituma abakunzi bawo baca ukubiri n’irungu, no muri iyi weekend babinjijemo neza. Hari indirimbo eshanu zagufasha kunogerwa.

Uko impeshyi igenda yegereza hagenda hasohoka indirimbo nyinshi ariko by’umwihariko muri iki cyumweru hari indirimbo zagiye hanze zagufasha kumererwa neza mur iyi weekend.

Izindi Nkuru

GUWE NZE

Umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Melodie yiyambajwe na Pallaso wo muri Uganda bakorana indirimbo bise ‘Guwe Nze’ yasohokanye n’amashusho yayo anogeye ijisho.

 

TEKOVA

Confy ni umwe mu basore bashyize hanze amashusho y’indirimbo yari amaze iminsi ateguza abantu yise ‘TEKOVA’, yakozweho na Produce  Loader, Bob Pro ndetse na Director Joma wakoze video.

 

WANTED

Jowest uri mu nkundura yo kwigarurira imitima y’abantu yasohoye indirimbo 2 muri iki cyumweru, ariko imwe muri izo ni iyi yise ‘Wanted’, amajwi yakozweho na Producer Grobel Vibes ndetse Tag Mayor ayikorera amashusho.

 

NIBYUNKOZE

Uwitwa Sky2 umaze kumenyerwa mu muziki, na we yashyize hanze indirimbo yifashishijemo Social Mula bise Nibyunkoze, icyakora mu mashusho y’iyi ndirimbo Social Mula ntagaragaramo.

 

SHAYO

Ariel Wayz nawe yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Shayo’yakozweho na Producer Muriroo na Bob Pro naho Liben na Nkotanyi Fleury bakora kuri Video.

Joby Joushua
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru