Nsabimana Callixte alias Sankara yabwiye Urukiko ruri kumuburanisha ko igifungo cy’imyaka 25 ari gusabirwa ari kinini ku buryo gishobora gutuma asaza atarongoye kandi “yarasize ihogoza rye” hanze yifuzaga gushyira mu rugo.
Yabivuze ubwo Urukiko rw’Ubujurire rwasubukuraga urubanza aregwamo n’abandi bantu barimo Paul Rusesabagina.
Nsabimana Callixte alias Sankara waburanye yemera ibyaha byose ashinjwa akanabisabira imbabazi, yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ahita akijuririra aho we avuga ko yari akwiye kurekurwa cyangwa agahabwa igihano gito.
Muri ubu bujurire, Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Sankara gufungwa imyaka 25 mu gihe akomeje gusaba urukiko kurekurwa.
Sankara wagarutse ku byo yavuganye n’uwari Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda [Jean Bosco Mutangana] ubwo yagezwaga mu Rwanda bari bumvikanye ko agomba korohereza Ubushinjacyaha kuko ibyaha akurikiranyweho bikomeye.
Ngo icyo gihe uwari Umushinjacyaha Mukuru yabwiye Sankara ati “Sankara uracyari muto uri n’impfubyi, MRCD na FLN baraturembeje, dufashe natwe tuzagufasha tugusabire igihano gito cyane kugira ngo nawe usubire mu buzima busanzwe, ushake umugore, wubake ubuzima bwawe.”
Sankara avuga ko icyo gihe yumvikanye n’Ubushinjacyaha gutanga amakuru yose kuri iyi mitwe ariko na we akizezwa kuzoroherezwa ibihano, gusa ngo ibyo bumvikanyeho arabona binyuranye n’ibihano ari gusabirwa n’Ubushinjacyaha.
Ati “Ku bw’amahirwe macye Umushinjacyaha twagiranye amasezerano ari kumwe n’Umushinjacyaha Mukuru uyu munsi ni we wagakwiye kuba ahagaze imbere y’Urukiko ashyigikiye inyungu zanjye yubahiriza ibyo twumvikanye none arimo aransabira imyaka 25 ngo nzave muri Gereza ntarongoye kandi ari we wanyizezaga ko bazampa igihano gito kugira ngo nzane fiancé wanjye ihogoza ryanjye nari nsize hanze.”
Nsabimana Callixte Sankara avuga kandi ko amakuru yatanze mu Bushinjacyaha yagize umusaruro ukomeye mu guhashya iyi mitwe ya FLN-MRCD.
RADIOTV10