Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Barashinja umuturanyi wabo kubakubita yanafungwa ntatindemo akaza abigambaho ko yatanze amafaranga muri RIB

radiotv10by radiotv10
25/05/2022
in Uncategorized
0
Barashinja umuturanyi wabo kubakubita yanafungwa ntatindemo akaza abigambaho ko yatanze amafaranga muri RIB
Share on FacebookShare on Twitter

Kigali- Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, bashinja umwe mu baturanyi wabo kubahohotera akabakubita ndetse yanafungwa ntamaremo kabiri, agasohoka ababwira ko ntakizamubuza gukomeza kubahohotera ngo kuko RIB nizajya imufata azajya yishyura ikamurekura.

Aba baturage bo Mudugudu w’Amarembo muri aka Kagari ka Nyabisindu, babwiye RADIOTV10 ko umuturanyi wabo witwa Thierry Maniragaba abarembeje kuko adahwema kugira abo akubita ndetse ko adatinya na bamwe mu bo mu nzego z’ibanze.

Umwe muri aba abaturage utifuje ko atangazwa, yagize ati “Uwo mugabo akubita abantu, nijoro bamugeze kuri RIB akagaruka avuga ko yatanze amafaranga ibihumbi 220. Ni ibintu byavuzwe ku mugaragaro ntabwo ari ibintu byavuzwe mu rwihisho.”

Uyu muturage avuga ko ikigaragaza ko atanga ayo mafaranga muri RIB ari uko izindi nzego zigeze kujyayo ariko zikabura raporo yaba yarakorewe uyu mugabo.

Undi muturage w’igitsinagore uvuga ko yakubiswe n’uyu Maniragaba Thierry amutegeye mu nzira, avuga ko uyu mugabo atari we wa mbere yakubise cyangwa ngo abe ari uwa kabiri.

Ati “Ni umunyarugomo, cyane cyane iyo yasinze ni bwo aba umunyarugomo kandi icyo gihe yari yasinze.”

Aba baturage bavuga kandi ko uyu muturanyi wabo uretse kubakubita, anabatuka ibitutsi nyandagazi ku buryo adatinya no kubatuka ku myanya y’ibanga y’ababyeyi babo.

Umwe uvuga ko bigeze kwitabaza inzego z’umutekano ariko ngo na zo zaraje “arazisuzugura cyane hari n’uwo yari akubise ingufuri mu mutwe birangira agiye ku Kagari no ku Murenge baramujyana tujya no kuri RIB ariko muri iryo joro na bwo Thierry bamufunguye saa munani z’ijoro.”

Aba baturage bavuga ko uyu muturage atajya atinda muri RIB kandi ko iyo avuyeyo aza abigambaho, akababwira ko azakomeza kubahohotera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, yabwiye RADIOTV10 ko ari kenshi uyu mugabo bamukoreye raporo bakazishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Ati “Twe tuba twakoze icyo dusanwa, twe ntidufunga, ntiduhana, amabwiriza atubwira ko niyo twe twamufata inshuro icumi twebwe iyo tumufashe tumwegereza Ubugenzacyaha, Ubugenzacyaha rero bukora ibiteganywa n’itegeko.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry avuga ko bidakwiye ko umuntu umwe arenganya abaturage.

Yagize ati “Inzego za Leta zose yaba Polisi, yaba RIB, igitumye zibaho ni inyungu rusange ya rubanda, sinumva ko inyungu y’umuntu umwe ishobora kuruta iya rubanda usibye ko ibyo twabanza tukabisuzuma.”

Dr Murangira B. Thierry yizeje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rugiye gukurikirana iki kibazo, hakarebwa abaturage bavuga ko bahohotewe n’uyu mugabo, byaba byarabaye akabihanirwa.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 − 2 =

Previous Post

Rubavu: Umugabo wahukanye agasiga umugore mu nzu yatijwe na Se yateje umwiryane

Next Post

Rurangiranwa muri Football Hadji Diouf yasesekaye mu Rwanda yakirwa n’Umunyamakurukazi

Related Posts

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

IZIHERUKA

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi
AMAHANGA

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Muri Congo batangiye gukingira icyorezo cya Ebola hanatangwa n’umuburo

Muri Congo batangiye gukingira icyorezo cya Ebola hanatangwa n’umuburo

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

15/09/2025
AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rurangiranwa muri Football Hadji Diouf yasesekaye mu Rwanda yakirwa n’Umunyamakurukazi

Rurangiranwa muri Football Hadji Diouf yasesekaye mu Rwanda yakirwa n’Umunyamakurukazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Muri Congo batangiye gukingira icyorezo cya Ebola hanatangwa n’umuburo

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.