Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Umugabo wahukanye agasiga umugore mu nzu yatijwe na Se yateje umwiryane

radiotv10by radiotv10
25/05/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: Umugabo wahukanye agasiga umugore mu nzu yatijwe na Se yateje umwiryane
Share on FacebookShare on Twitter

Umusaza wo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, ararebana ay’ingwe n’umukazana we wanze kuva mu nzu yari yaratije umuhungu we akayishakiramo ariko akaza kuyisigamo uwo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu musaza witwa Bazirabasoma Alphone utuye mu Mudugudu wa Rwaza mu Kagari ka Rwaza muri uyu Murenge wa Rugerero, yabwiye RADIOTV10 ko iyi nzu yari yayitije umuhungu we ubwo yari amaze kugimbuka ngo ajye ayiraramo bidateye kabiri ahita ayizaniramo umugore.

Uyu musaza uvuga ko umuhungu we yashakiye muri iyi nzu atabanje kubimumenyesha, avuga ko atahiriwe n’urushako, akaza kwahukana agasigamo umugore none imyaka ibaye 13 yaranze kuva muri iyo nzu.

Ati “Inzu ni iyanjye, urugo ni urwanjye, sinumva uko nabura uburenganzira mu bintu byanjye.”
Bazirabasoma avuga ko yigishije umuhungu we umwuga uzamutunga ariko akamubwira ko iyo nzu yayimutije atagomba kumva ko ari iyo amuhaye.

Ati “Namwigishije akazi k’ubushoferi bwa moto, ndamubwira nti ‘ubwo umaze kuba umushoferi, uzajye gushaka ibyawe nanjye ahanjye mpasubirane ni ho hazacunga kuko maze gusaza’.”

Uwineza Aline, umukazana w’uyu musaza, avuga ko iyi nzu adashobora kuyivamo kuko ngo ayifiteho uburenganzira 100% kuko ngo azi neza ko ari umunani w’uwahoze ari umugabo we.

Uyu mubyeyi avuga ko iyi nzu ari yo mpozamarira yonyine asigaranye kuko yagorewe muri uru rugo bikomeye, gusa mu kugorwa kwe birasa n’aho ari we wabyihamagariye kuko yiyemerera ko ariwe wafashe iya mbere akabwira umugabo ko abana babiri bombi atari abe.

Uwineza Aline avuga ko iyi nzu yanayiyubakiye kuko yayinjiyemo ituzuye bityo ko adashobora kuyivamo. Gusa ibyangombwa by’iyi nzu byanditse mu mazina ya Bazirabasoma.

Ati “Kandi ikirenze icyo, aha hantu mpafiteho ijana ku ijana bitewe nuko njye niyubakiye, ntabwo ninjiye mu rwuzuye.”
Umugabo wa Aline umaze imyaka itatu batabana, avuga ko atananiwe gukudeshereza abana yabyaranye n’uyu mugore ariko hakiri imbogamizi.

Ati “Muzehe yaramfashishije anshakira perimi, ntabwo nabura amikoro yo guhahira abana nabyaye, ariko kugeza ubu ntabwo nzi ngo umwana wanjye ni uwuhe.”

Akomeza agira ati “Abana niba ari abanjye ni umuzigo wanjye ntabwo ari uwa Papa. Baze mbiteho ariko bareke kubuza umutuzo papa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin avuga ko iki kibazo batari bakizi nk’ubuyobozi.

Ati “Icyo twamusaba niba atwumva, yazatugana ku wa Kabiri twakira abaturage tukamwumva tukamugira inama kugira ngo tumenye ikibazo cye n’uburyo twagikemura cyangwa se twagiha umurongo.”

Amakimbirane mu miryango akunze kumvikana mu bice muri aka Karere ka Rubavu, akenshi ashingiye ku mitungo agatuma havuka ibibazo birimo gutandukana kw’abashakanye ndetse na bamwe bajya bicana hagati yabo.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 8 =

Previous Post

IFOTO: Minisitiri ahana censi n’umuturage w’i Musanze

Next Post

Barashinja umuturanyi wabo kubakubita yanafungwa ntatindemo akaza abigambaho ko yatanze amafaranga muri RIB

Related Posts

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

by radiotv10
08/11/2025
0

Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu...

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
08/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muyira na Kigoma mu karere ka Nyanza bavuga ko hashize umwaka urenga babariwe agaciro...

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Barashinja umuturanyi wabo kubakubita yanafungwa ntatindemo akaza abigambaho ko yatanze amafaranga muri RIB

Barashinja umuturanyi wabo kubakubita yanafungwa ntatindemo akaza abigambaho ko yatanze amafaranga muri RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.