Rubavu: Umugabo wahukanye agasiga umugore mu nzu yatijwe na Se yateje umwiryane

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusaza wo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, ararebana ay’ingwe n’umukazana we wanze kuva mu nzu yari yaratije umuhungu we akayishakiramo ariko akaza kuyisigamo uwo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu musaza witwa Bazirabasoma Alphone utuye mu Mudugudu wa Rwaza mu Kagari ka Rwaza muri uyu Murenge wa Rugerero, yabwiye RADIOTV10 ko iyi nzu yari yayitije umuhungu we ubwo yari amaze kugimbuka ngo ajye ayiraramo bidateye kabiri ahita ayizaniramo umugore.

Izindi Nkuru

Uyu musaza uvuga ko umuhungu we yashakiye muri iyi nzu atabanje kubimumenyesha, avuga ko atahiriwe n’urushako, akaza kwahukana agasigamo umugore none imyaka ibaye 13 yaranze kuva muri iyo nzu.

Ati “Inzu ni iyanjye, urugo ni urwanjye, sinumva uko nabura uburenganzira mu bintu byanjye.”
Bazirabasoma avuga ko yigishije umuhungu we umwuga uzamutunga ariko akamubwira ko iyo nzu yayimutije atagomba kumva ko ari iyo amuhaye.

Ati “Namwigishije akazi k’ubushoferi bwa moto, ndamubwira nti ‘ubwo umaze kuba umushoferi, uzajye gushaka ibyawe nanjye ahanjye mpasubirane ni ho hazacunga kuko maze gusaza’.”

Uwineza Aline, umukazana w’uyu musaza, avuga ko iyi nzu adashobora kuyivamo kuko ngo ayifiteho uburenganzira 100% kuko ngo azi neza ko ari umunani w’uwahoze ari umugabo we.

Uyu mubyeyi avuga ko iyi nzu ari yo mpozamarira yonyine asigaranye kuko yagorewe muri uru rugo bikomeye, gusa mu kugorwa kwe birasa n’aho ari we wabyihamagariye kuko yiyemerera ko ariwe wafashe iya mbere akabwira umugabo ko abana babiri bombi atari abe.

Uwineza Aline avuga ko iyi nzu yanayiyubakiye kuko yayinjiyemo ituzuye bityo ko adashobora kuyivamo. Gusa ibyangombwa by’iyi nzu byanditse mu mazina ya Bazirabasoma.

Ati “Kandi ikirenze icyo, aha hantu mpafiteho ijana ku ijana bitewe nuko njye niyubakiye, ntabwo ninjiye mu rwuzuye.”
Umugabo wa Aline umaze imyaka itatu batabana, avuga ko atananiwe gukudeshereza abana yabyaranye n’uyu mugore ariko hakiri imbogamizi.

Ati “Muzehe yaramfashishije anshakira perimi, ntabwo nabura amikoro yo guhahira abana nabyaye, ariko kugeza ubu ntabwo nzi ngo umwana wanjye ni uwuhe.”

Akomeza agira ati “Abana niba ari abanjye ni umuzigo wanjye ntabwo ari uwa Papa. Baze mbiteho ariko bareke kubuza umutuzo papa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin avuga ko iki kibazo batari bakizi nk’ubuyobozi.

Ati “Icyo twamusaba niba atwumva, yazatugana ku wa Kabiri twakira abaturage tukamwumva tukamugira inama kugira ngo tumenye ikibazo cye n’uburyo twagikemura cyangwa se twagiha umurongo.”

Amakimbirane mu miryango akunze kumvikana mu bice muri aka Karere ka Rubavu, akenshi ashingiye ku mitungo agatuma havuka ibibazo birimo gutandukana kw’abashakanye ndetse na bamwe bajya bicana hagati yabo.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru