IFOTO: Minisitiri ahana censi n’umuturage w’i Musanze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagaragaye aramukanya n’umubyeyi wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, mu ndamukanyo izwi nko guhana censi (Chance).

Ni ifoto yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yitabirira Inteko y’Abaturage mu Kagari ka Ninda mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze.

Izindi Nkuru

Muri iyi nteko y’Abaturage yateraniye mu kibuga cy’amashuri ya Kabara, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yahawe ikaze n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, ubundi na we aganiriza abaturage bo muri aka gace.

Minisitiri Gatabazi yagarutse ku ngingo zinyuranye, abibusta ko bagomba kugira uruhare mu guteza imbere iyoborere n’imyiza n’imibereho myiza mu miryango.

Byumwihariko, yabasabye kurangwa n’isuku yaba mu ngo zabo ndetse no ku mubiri wabo, abasaba kwirinda amakimbirane kuko iyo yageze mu muryango udashobora gutera imbere.

Yanabasabye guhagurukira ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato kikigaragara muri aka gace, abibutsa ko bagomba kwita ku bworozi bwabo bw’amatungo magufi yanabafasha kurandura iki kibazo cy’imirire mibi.

Yanabasabye kurushaho kwicungira umutekano ndetse bagaranga amakuru ku kintu cyose babona gishobora kuwuhungabanya.

Minisitiri Gatabazi yitabiriye Inteko y’abaturage
Umuyobozi w’Akarere yamuhaye ikaze
Yibukije abaturage ko bagomba kurangwa n’isukuru
No kwicungira umutekano

Abaturage baboneyeho gutanga ibitekerezo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru