Ntidushobora kwemera ko hari uwatuma abaturage bacu bakuka umutima- Minisitiri w’Umutekano yahumurije ab’i Kinigi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana yahumurije abaturage b’i Kinigi nka kamwe mu duce duherutse kugwamo ibisasu byarashwe n’Ingabo za DRCongo, abizeza ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri maso zidashobora kwemera ko hari uwahungabanya Abaturarwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi uherutse kugwamo ibisasu byaturutse muri Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Ibi bisasu kandi byaguye mu bindi bice byo ku butaka bw’u Rwanda nko mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze ndetse no mu Murenge wa Gahunda mu Karere ka Burera, byakomerekeje bamwe mu baturage, binangiza ibikorwa byabo nk’inzu byasenye.

Igisirikare cy’u Rwanda, ku wa Mbere cyahise gisohora itangazo, gisaba Itsinda ry’Ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu Karere (EJVM/The Expanded Joint Verification Mechanism) gukora iperereza ryihuse kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana ubwo yaganirizaga abaturage b’i Kinigi, yihanganishije abagizewho ingaruka n’ibi bisasu.

Yagize ati “Hari umwana w’umukobwa byagizeho ingaruka kurusha abandi, hari inzu z’abaturage byangije, nk’ubuyobozi abo ni ukubafata mu mugongo mu kubafasha kugira ngo hatagira usubira inyuma aho yari ageze mu iterambere.”

Minisitiri Gasana yizeje aba baturage ko ibi bikorwa byabahungabanyije bitari busubire, abasaba kuryama bagasinzira bakizera umutekano.

Ati Ibi ntihagire uwo birangaza nk’aho ari ikibazo kindi, ntakibazo kindi gihari, turebe ibikorwa byacu by’iterambere.”

Nyuma yo kumva ubutumwa bwa Minisitiri, abaturage na bo bagaragaje ko bari bakeneye ubutumwa nk’ubu bubahumuriza bukabasubizamo imbaraga.

Umwe yagize ati “Twari dufite ikibazo kuko kumva ibintu nka biriya bigutunguye bikakugwirira uhita ugira ikibazo ariko iyo umuyobozi aje nka gutya guhumuriza abaturage, biba byiza natwe twumva ko umutekano wagarutse ntakibazo.”

Ibi bisasu byari byahungabanyije abaturage bo muri aka gace, bikekwa ko byarashwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziri mu mirwano n’Umutwe wa M23, uherutse kubura imirwano yafashe indi sura kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Abaturage bavuze ko ubu butumwa bw’ihumure bwari bukenewe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru