Safari wabaye Umusenateri mu Rwanda akaza guhunga yapfiriye muri Afurika y’Epfo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Safari Stanley wabaye umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaza guhunga, akaba yanavugwagaho kuba mu mutwe wa RNC, yapfiriye muri Afurika y’Epfo.

Amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10, yemeza ko Safari Stanley yapfiriye muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022 azize uburwayi.

Izindi Nkuru

Safari Stanley yari umwe mu bayoboke bakomeye b’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, aho yabaga muri Afurika y’Epfo aho yari yarahungiye.

Uyu mugabo wabaye mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite ndetse akaza no kuba Senateri, azwi muri Politiki yo mu Rwanda aho yamenyekanye mu nkundura y’amashyaka akaba yarabaye umuyobozi wa MDR.

Muri 2009, uyu mugabo yakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Gacaca rwa Cyarwa muri Butare rumuhamije kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Safari Stanley yari yarakatiwe iki gihano, ahamijwe kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi umunani (8) bari barahungiye iwe ndetse n’abandi 600 biciwe kuri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.

Safari Stanley wari warashinze ishyaka rye ryiswe PSP nyuma y’uko irya MDR yamenyekanyemo risenyutse, yakatiwe iki gifungo cya burundu adahari kuko yari yaramaze guhunga.

Yabanje kuba Umudepite uhagarariye Ishyaka rya MDR mbere y’uko riseswa n’Inkiko muri 2002 ari na bwo yashingaga iri rya PSP.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru