Kuri uyu wa Gatatu i Musanze havuzwe inkuru ibabaje y’imbogo ebyiri zarwanye bikarangira zombi zihasize ubuzima, gusa ibyakurikiyeho ni byo byababaje abaturage kurushaho kuko bari bazi ko bagiye kuzirya ariko bagatungurwa n’uko hafashwe icyemezo cyo kuzihamba.
Aba baturage bo mu Kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, bavuga bisanzwe bizwi ko izi nyamaswa ziribwa ndetse ko ntaho zitaniye n’inyama z’Inka dore ko bakunze kuzita Inka z’agasozi.
Bavuga ko imbogo imwe yari ifite ibilo bigera muri 900 ku buryo zari guhaza abatari bacye ariko ngo icyababaje kurushaho ari uko amerwe bari bafite yarangiriye aho.
Bamwe muri bo bavuga ko banariye ku nyama z’imbogo kandi ko bumvise zigira icyanga kidasanzwe ku buryo nta w’uwapfa kuzigereranya n’iz’Inka.
Kuba zatabwe babifata nk’ibihombi bibiri kuko bazibuze nk’umutungo wa Pariki y’Igihugu ariko ikibabaje kurushaho ari ukuba batanaziriye nibura ngo bihoze amarira.
Umwe yagize ati “Zagize impanuka noneho baranazicukurira barazihamba!! None se ubwo ntitwahombye? Twahombye rwose, baba baziduhaye tukazirya.”
Yakomeje agira ati “Nubwo Igihugu cyahombye natwe twahombye. None se n’inka iyo igize impanuka ko duhamagara veterineri akayidupimira, yasanga nta kibazo ifite akatureka tukayirya?”
Ubusanzwe itungo ryapfuye rizize impanuka, ribanza gusuzumwa niba nta nenge rifite zatuma inyama zaryo zitagira ingaruka ku buzima bw’abantu ubundi bagahabwa uburenganzira bwo kurirya gusa inyamaswa z’agasozi zo nk’izi mbogo, nta mabwiriza yazo ahari.
RADIOTV10