Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda, bari guhura n’akaga gakomeye iyo bakomeza kurwana, kandi ko iyi migambi bari bafite yashimangiwe n’ibimenyetso byagaragaye i Goma n’i Bukavu.
Perezida Paul Kagame yabitangaje mu ijambo yatangiye mu mugoroba wo Kwibohora wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nyakanga 2025.
Yagarutse ku rugamba rwo Kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi.
Yagarutse kandi ku mutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje gufashwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banafite umugambi wo gutera u Rwanda, avuga ko bidashobora kuzabahira. Ati “N’uyu munsi babimenye, na kiriya gihe barabimenye, tuzahangana na bo.”
Umukuru w’Igihugu yahise agaruka ku ngamba z’ubwirinzi u Rwanda rwakajije, avuga ko ntaho zihuriye n’ibihora bivugwa ko zigamije kwiba amabuye y’agaciro muri DRC, ahubwo ko ababishinja u Rwanda ari bo babikora.
Ibyo Bihugu by’ibihangange bikunze gutera ubwoba Ibihugu nk’u Rwanda, bikanashyira igitutu ku bantu ndetse na we ubwe, bimubuza kuvuga “ngo Kagame navuga ngo bazamujyana…bazanjyana he se? wamvana he ko nza…”
Barangiza bagakangisha ibyo bihano byafatiwe bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda, akavuga ko ibyo ubwabyo ari “ubujiji” budashobora no kuzana umuti w’ibibazo baba bavuga.
Yagarutse ku bibazo bimaze igihe bigaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byo kugirira nabi Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, avuga ko byabaye n’ubundi Isi irebera.
Ariko ntibyarangiriye aho, ubutegetsi bwa Congo bwahuruje abacancuro b’Abanyaburayi, ndetse n’ingabo za bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi zari zigiye mu butumwa bwa SADC.
Ati “Bohereje intwaro, bohereza imbunda, abasirikare, bohereza buri kimwe cyose kugira ngo bafashe Guverinoma kwica abaturage bayo, inafasha abajenosideri batwiciye abantu hano, abantu barenga miliyoni imwe bishwe mu minsi ijana n’abo bantu n’ubundi.”
Nanone kandi ntibyagarukiye aho ahubwo bagiye gushinga ibirindiro hafi y’umupaka uhuza DRC n’u Rwanda bagamije kurutera nk’uko byagaragaye nyuma y’urugamba rwabereye i Goma.
Ati “Iyo mumenya amakuru y’ibyasanzwe i Goma n’i Bukavu, ndetse n’ahandi, mwagakwiye kubyumva, mwabyumva neza ko ikibazo kitari ukurwanya AFC/M23, byari bigambiriye u Rwanda. Rero muzababaze ibyababayeho.”
Perezida Kagame yavuze ko aba bari bagambiriye gutera u Rwanda, biboneye isomo, ndetse ko u Rwanda rwakoze ibyo rwagombaga gukora.
Yavuze ko abari bafite iyo migambi biboneye ko u Rwanda rwashyizeho uburyo butatuma bagera ku migambi mibisha yabo, ndetse aho batsindiwe urugamba, “twabahaye inzira ibanyuza hano bataha iwabo, twabahaye inzira, twabahaye umutekano, twizera ko batashye iwabo.”
Akomeza agira ati “Ariko bashoboraga gushiraho iyo bakomeza kurwana. Rwose ibyo nta mpungenge mfite zo kubivuga, ndabivuga uyu munsi, nzabisubiramo ejo, nihagira umuntu uzabigerageza, azibonera akaga.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ibyabaye kuri iki Gihugu byabaye rimwe ariko bitazasubira ukundi kuko ibyabaye bihagije.
Abavuze ko barasa u Rwanda bibereye i kantarange
Perezida Kagame yagarutse kandi ku bakunze guhoza mu kanwa kabo iyi migambi mibisha ko bazatera u Rwanda, bakagera n’aho barengera bavuga ko bashobora kurasa i Kigali bibereye hakurya iyo, avuga ko babonye ko bidashoboka.
Ati “Twarababwiye tuti ‘dushobora kuba tudafite ubwo bubasha, tuzagusanga aho’ dufite ubushobozi mudashobora kumva, dushobora kugenda ibilometero ibihumbi bibiri tukava hano turwana, igihe cyose no mu buryo bwose tugomba kurwana, ibindi byose ni amashyengo, aba bantu bavuga ibidafite ishingiro, ngo bafite drone, ngo bafite ibiki n’ibiki ngo bazaza batere u Rwanda, tuzagusanga aho uzaba uri kurashishiriza izo drone.”
Umukuru w’Igihigu avuga ko ibi byavuzwe kuva cyera ko nta mpamvu yo gutera u Rwanda, kuko nta kibi iki Gihugu kibifuriza ariko ababwirwaga bagakomeza kuvunira ibiti mu matwi bagakomeza imigambi yabo.
Ati “Niba udashatse ko tubana, nibura tureke. Niba udashaka ko dukorana rwose twihorere. Abavuga ko batazaduha amafaranga yabo, yego rwose ni amafaranga yawe, duhe icyo ushaka cyangwa ukijyane ugihe abo ushaka, […] ariko niba ari ukumpa amafaranga ku neza hanyuma ukarenzaho no kuza kuntunga intoki, nzakubwira icyo nawe utifuzaga kumva.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakomeje kwifuriza ineza Ibihugu by’ibituranyi ndetse no gukorana neza n’abafatanyabikorwa barwo, ariko ko rudashobora kwemera icyarubangamira cyose, kuko rufite ubushobozi buhagije bwo guhangana na cyo no kwigobotora agasuzuguro rushobora gushyirwaho.




RADIOTV10