Umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kiyambaje abagifasha mu rugamba, werekanye abandi uherutse gufata mpiri, barimo abasirikare b’Igisirikare cy’u Burundi, ndetse n’abarwanyi ba FDLR b’Abanyarwanda.
Mu mashusho y’Ikinyamakuru Voce of Kivu, agaragaramo Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Maj Willy Ngoma yerekana izi mfungwa z’intambara zirimo abo mu gisirikare cy’u Burundi.
Maj Willy Ngoma avuga ko kugaragaza aba bantu, bigamije gushimangira ibyo uyu mutwe wa M23 wakunze kuvuga ko FARDC yiyambaje abayifasha barimo FDLR bamaranye igihe, umutwe wa Wazalendo, Nyatura ndetse n’abasirikare b’u Burundi baherutse kwiyambazwa.
Ati “Ubundi nkatwe nka M23 mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mpuzamahanga, ntitwari dukwiye kubagaragaza, ariko mu rwego rwo gutanga isomo turabikora kugira ngo Isi yose imenye ibiri kuba n’ikibazo nyirizina gihari.”
Avuga ko by’umwihariko ibi bigamije kugaragaza ko Igisirikare cy’u Burundi kiri gukorana na FARDC, ari na ho yahereye agaragaza itsinda rya mbere rigizwe n’abasirikare b’u Burundi bafashwe mpiri ku rugamba, hakaba kandi itsinda rya FARDC, iry’umutwe wa Wazalendo, ndetse n’irya FDLR.
Aba basirikare b’u Burundi, barimo Premier Classe Nzisabira Ferdinand ufite nimero ya gisirikare ya 32-200, akaba abarizwa muri inite ya 321 muri Kompanyi ya mbere.
Uyu Nzisabira avuga ko yinjiye igisirikare muri 2018, akakinjirira i Mwaro mu Burundi ari naho avuka.
Hari kandi umusaza Niyongabo Thierry ufite ipeti rya Corporal Chef, wavukiye i Murambya mu Burundi mu 1970.
Uyu musirikare uvuga ufite mu nimero y’igisirikare ya 26-202, avuga ko abarizwa muri inite ya 222 muri kompanyi ya mbere, aho yinjiye igisirikare mu 1999, akinjirira ahitwa Bururi mu Gihugu cy’u Burundi.
Muri aba berekanywe kandi ab’umutwe wa FDLR, barimo uwitwa Baraka Shukuru winjiye muri uyu mutwe wa FDLR afite imyaka 15, na Samehe Emmanuel, we winjiye muri uyu mutwe muri 2017.
RADIOTV10