Thursday, July 9, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Batanu b’amazina azwi mu Rwanda bahatanye mu bihembo ku rwego rwa Afurika

Batanu b’amazina azwi mu Rwanda bahatanye mu bihembo ku rwego rwa Afurika

Ibyamamare bitanu birimo abahanzi babiri, uwabaye Miss Rwanda ndetse n’umunyamakuru, bari mu bahataniye ibihembo ngarukamwaka bizwi nka ‘Zikoma Africa Awards’ bitangirwa muri Zambia.

Aba bafite amazina azwi mu Rwanda, ni abahanzi The Ben na Bwiza, ndetse n’umuvangamiziki Dj Sonia, umunyamakuru Umutesi Scovia na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda

Miss Mutesi Jolly uri muri aba Banyarwanda bari guhatana muri ibi bihembo, umwaka ushize yari yanacyegukanye mu cyiciro cya ‘Best Zikomo Motivation Speaker’ nk’umwe mu bavuga rikumvikana muri Afurika.

Ubu yongeye guhatana mu cyiciro cya ‘Best Zikomo Social Impact’ nk’umwe mu bakoze ibikorwa by’ingirakamaro.

The Ben ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Zikoma Male artist of the year’ (umuhanzi w’umwaka w’umugabo witwaye neza kurusha abandi), mu gihe Bwiza ahatanye mu cyiciro cya Best Zikoma Female artist of the year (Umuhanzikazi wahize abandi umwaka wose ku rwego rwa Afurika).

Mutesi Scovia ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Zikoma Inspirational women of the year’ ndetse na DJ Sonia uri mu cyiciro cya Best Zikoma Female DJ of the Year.

Miss Jolly ari mu bahataniye ibi bihembo
N’Umunyamakuru Umutesi Scovia
Na The Ben
Bwiza na we arahatanye
Na Dj Sonia

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − two =