• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Batashye bijujuta kuko bateretswe abakekwaho kwica Umupolisi nkuko bari babyizejwe

radiotv10by radiotv10
19/05/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Batashye bijujuta kuko bateretswe abakekwaho kwica Umupolisi nkuko bari babyizejwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, baje mu Nteko y’Abaturage ari benshi bizejwe ko baza kugaragarizwa abakekwaho kwica Umupolisi uherutse gusangwa ku muhanda yapfuye, ariko bataha batamwerestwe, bituma bagenda bijujuta.

Umurambo w’Umupolisi witwa PC Sibomana Simeon wakoreraga kuri Sitasiyo ya Rusizi, wabonetse ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 12 Gicurasi, ku muhanda mu Kagari ka Karenge ku Murenge wa Rwimbogo.

Ni inkuru yababaje benshi barimo n’abaturage bo muri uyu Murenge, babajwe no kuba uyu wari umwe mu babacungira umutekano, yishwe n’abagizi ba nabi.

Inzego zishinzwe iperereza, zahise ziritangira, biza gutuma ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 16 Gicurasi, ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, bata muri yombi abantu batatu barimo umwarimu, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gicurasi 2023, abaturage bo mu Murenge wa Rwimbogo wabonetsemo umurambo w’uyu Mupolisi, bagiye mu Nteko yabo ari benshi, kuko bari bumvise amakuru ko bari bwerekwe abakekwaho ubu bugizi bwa nabi.

Bamwe mu bari baje muri iyi Nteko y’Abaturage, babwiye RADIOTV10 ko bashenguwe n’urupfu rwa nyakwigendera, bavugaga ko bari bafite amatsiko yo kureba abo bita ‘inkozi z’ibibi’ (baracyari abere kuko batarahamwa n’ibyaha bakekwaho), ariko ko bababajwe no kuba batashye batababonye kuko bifuzaga kubareba amaso ku maso ngo babanenge.

Aba baturage barimo abavugaga ko bigomwe imirimo yabo kugira ngo baze kureba abo bantu bishe Umupolisi, batashye bijujuta.

Gusa umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, ubwo yaganirizaga aba baturage, yababwiye ko kwerekwa abo bantu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera “atari yo ntego y’inama.”

Aba baturage batashye bavuga ko nubwo bateretswe abo bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi, basaba ko nibabihamywa, bazahabwa igihano kibakwiye.

Batashye batanyuzwe kuko bateretswe abo bantu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Habaye ikintu gishimangira ko irushanwa rya Basketaball rigiye kubera mu Rwanda ryihebewe bidasanzwe

Next Post

Hari abahinzi bari kurira ayo kwarika kubera icyorezo cy’imyaka cyaburiwe umuti

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Hari abahinzi bari kurira ayo kwarika kubera icyorezo cy’imyaka cyaburiwe umuti

Hari abahinzi bari kurira ayo kwarika kubera icyorezo cy’imyaka cyaburiwe umuti

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.