Bavuga ko batasaniwe inzu kandi Perezida yarabahaye Miliyoni 10 bakanayobona ashyikirizwa ubuyobozi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara basenyewe n’ibiza by’imvura, baravuga ko inkunga ya Miliyoni 10 Frw bahawe na Perezida wa Repubulika yo gusana inzu zabo, ikanyuzwa mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, itigeze ibageraho.

Aba baturage basenyewe n’ibiza by’imvura nyinshi yaguye tariki 24 Mutarama 2022, ni abo mu Tugari twa Zivu na Musha.

Izindi Nkuru

Icyo gihe ibi biza byari byahitanye umuntu umwe, bisenya burundu inzu 18 mu gihe izigera muri 69 zari zangiritse bikomeye.

Ubwo Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yabasuragara, yabamenyesheje ko Perezida Paul Kagame yabahaye inkunga ya Miliyoni 10 Frw yo kwifashisha mu gusana inzu zabo ndetse na Dr Iyamuremye yongerago izindi Miliyoni 2 Frw.

Aya mafaranga yose yahise ashyikirizwa Ubuyobozi bw’Umurenge wa Save kugira ngo azakoreshwe mu gutabara aba baturage bari bagize ibyago.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wagiye kureba niba aba baturage barabashije gusana inzu zabo ariko bamwakirizanya amarira bavuga inkunga biherewe n’Umukuru w’Igihugu itigeze ibageraho.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Kugeza n’ubu inkunga twarayibuze kandi bamwe twari twatangiye kugerageza gusana kubera ko turi mu gihe cy’imvura bimwe twari twatangiye gukora byongeye byaguye.”

Aba baturage bavuga ko ikibagoye cyane ari ukubona isakaro, baboneyeho kongera gushima Perezida Kagame wabatekerejeho ariko bagasaba ko inkunga yabahaye ibageraho ikabatabara nk’uko ari cyo yayibahereye.

Undi ati “Bagarageje badufasha iyi nkunga ikatugeraho kandi mudushimirire Umukuru w’Igihugu.”

Guverine Kayitesi Alice yabwiye RADIOTV10 ko yasabye aba baturage kwihangana kuko iyi nkunga yabanje gufasha abari bababaye kurusha abandi.

Yagize ati “Gufashwa k’umuryango bijyana n’ubushobozi buhari ariko bikajyana n’ubushobozi bw’uwo muryango uko bumeze, birumvikana ntabwo ubushobozi buba buhari bwo guhita dufasha imiryango yose icyarimwe, na Save harebwe imiryango yari ibabaye kurusha iyindi.”

Guverineri Kayitesi avuga ko imiryango yifashishije izisanira inzu zabo zangiritse, ku buryo yahabwa inkunga y’umuganda cyangwa iy’ibikoresho runaka yaba akeneye.

Perezida wa Sena yagiyeyo abashyiriye inkunga ya Perezida
Yari agenewe gufasha abasenyewe n’ibiza

Pacifique NTAKIRUTIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru