Friday, November 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bavuze agahinda baterwa n’amazi bari kunywa bakanatekesha n’ababiri inyuma

radiotv10by radiotv10
18/03/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bavuze agahinda baterwa n’amazi bari kunywa bakanatekesha n’ababiri inyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe byitwa ko bafite amazi meza, abatuye mu Kagari ka Cyarukara mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, baravuga ko bagiye kumara amezi atandatu batabona amazi meza muri robine zabo, none bayobotse ay’uyumugezi wa Rubyiro, bakavuga ko WASAC yabatereranye.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasanze bamwe muri aba baturage bari kuvoma amazi y’umugezi wa Rubyiro asa nabi bikabije, bavuga ko ari amaburakindi kuko amazi meza basanzwe bakoresha, amaze igice cy’umwaka yaragiye.

Nyirangirimana Vestine yagize ati “Twabuze amazi ni yo mpamvu nza kuvoma Rubyiro. Aya turayatekesha, tukayamesesha, hashize amezi atandatu nta mazi meza tubona.”

Aba baturage bavoma aya mazi bazi neza ko yanduye, bavuga ko ntayandi mahitamo ndetse bamwe bakavuga ko abagiraho ingaruka kuko abatera indwara ziterwa n’umwanda.

Manirakiza David ati “Nubwo arimo imyanda ntakundi twabigenza turayanywa, tukanayatekesha kandi abana bayogamo bakanitumamo n’abandi bakameseramo.”

Nyiransabimana Dancile wagizweho ingaruka no kunywa aya mazi, yagize ati “Narwaye inzoka ngiye kwa muganga bambwira ko nanyoye inzoka bahuruza abantu bose bari bagiye kwivuza ngo barebe, ariko ubu nyine bituruka kuri aya mazi.”

Umuyobozi wa WASA Group ishami rya Rusizi, Ngamije Alexandre avuga ko iki kibazo kiri gukorwaho gusa ntavuge igihe kizakemukira.

Ati “Ikibazo cyatewe n’ibiza byatwaye umuhanda bikangiza itiyo yari hafi aho ahitwa Nyamugora. Imirimo iri gukorwa ndumva bitazatinda.”

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + fifteen =

Previous Post

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania yavugiye ku rubyiniro amagambo yumvikana nko guhanurira u Rwanda

Next Post

Putin nyuma yo gutsinda amatora ahise agenera ubutumwa Ibihugu by’ibihangange byahagurukiye kumurwanya

Related Posts

Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

by radiotv10
21/11/2025
0

Perezida Paul Kagame yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani wagendereye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi...

The Effects of Eating Noodles: What You Should Know

The Effects of Eating Noodles: What You Should Know

by radiotv10
21/11/2025
0

Noodles have become one of the most popular quick meals around the world. They are cheap, easy to prepare, and...

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

Agezweho ku banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali nyuma yuko Polisi ibyinjiyemo

by radiotv10
21/11/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze guta muri yombi abanyamahanga babiri bagaragaye mu rugomo mu Mujyi wa Kigali, bahohotera umumotari,...

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

by radiotv10
21/11/2025
0

Mu biganiro byahuje urwego ruhuriweho na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impande zombi ziyemeje gutera intambwe...

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

by radiotv10
21/11/2025
0

Bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Nyamagabe, bari gukorwaho iperereza ridasanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, nyuma yuko igenzura ritahuye...

IZIHERUKA

Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda
MU RWANDA

Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

by radiotv10
21/11/2025
0

The Effects of Eating Noodles: What You Should Know

The Effects of Eating Noodles: What You Should Know

21/11/2025
Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

Agezweho ku banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali nyuma yuko Polisi ibyinjiyemo

21/11/2025
U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

21/11/2025
Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

21/11/2025
Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

21/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Putin nyuma yo gutsinda amatora ahise agenera ubutumwa Ibihugu by’ibihangange byahagurukiye kumurwanya

Putin nyuma yo gutsinda amatora ahise agenera ubutumwa Ibihugu by'ibihangange byahagurukiye kumurwanya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

The Effects of Eating Noodles: What You Should Know

Agezweho ku banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali nyuma yuko Polisi ibyinjiyemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.