Mu gihe byitwa ko bafite amazi meza, abatuye mu Kagari ka Cyarukara mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, baravuga ko bagiye kumara amezi atandatu batabona amazi meza muri robine zabo, none bayobotse ay’uyumugezi wa Rubyiro, bakavuga ko WASAC yabatereranye.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasanze bamwe muri aba baturage bari kuvoma amazi y’umugezi wa Rubyiro asa nabi bikabije, bavuga ko ari amaburakindi kuko amazi meza basanzwe bakoresha, amaze igice cy’umwaka yaragiye.
Nyirangirimana Vestine yagize ati “Twabuze amazi ni yo mpamvu nza kuvoma Rubyiro. Aya turayatekesha, tukayamesesha, hashize amezi atandatu nta mazi meza tubona.”
Aba baturage bavoma aya mazi bazi neza ko yanduye, bavuga ko ntayandi mahitamo ndetse bamwe bakavuga ko abagiraho ingaruka kuko abatera indwara ziterwa n’umwanda.
Manirakiza David ati “Nubwo arimo imyanda ntakundi twabigenza turayanywa, tukanayatekesha kandi abana bayogamo bakanitumamo n’abandi bakameseramo.”
Nyiransabimana Dancile wagizweho ingaruka no kunywa aya mazi, yagize ati “Narwaye inzoka ngiye kwa muganga bambwira ko nanyoye inzoka bahuruza abantu bose bari bagiye kwivuza ngo barebe, ariko ubu nyine bituruka kuri aya mazi.”
Umuyobozi wa WASA Group ishami rya Rusizi, Ngamije Alexandre avuga ko iki kibazo kiri gukorwaho gusa ntavuge igihe kizakemukira.
Ati “Ikibazo cyatewe n’ibiza byatwaye umuhanda bikangiza itiyo yari hafi aho ahitwa Nyamugora. Imirimo iri gukorwa ndumva bitazatinda.”
INKURU MU MASHUSHO
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10