Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania yavugiye ku rubyiniro amagambo yumvikana nko guhanurira u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gitaramo cyateguwe n’Umuhanzi w’Umunyarwanda Jean De Dieu Sinzabyibagirwa uzwi ku izina rya Jado Sinza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, umuhanzi Zoravo wo muri Tanzania, yavuze icyo Imana igiye gukorera u Rwanda.

Ni mu gitaramo Jado Sinza yaririmbyemo bikanyura abakitabiriye dore ko yanamurikiyemo album ye, cyanaririmbyemo n’umuhanzi Zoravo wo muri Tanzania na we washimishije abakitabiriye.

Izindi Nkuru

Ni igitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru taliki 17 Werurwe 2024 muri Camp Kigali, cyiswe Redemption Live concert (Gucungurwa kwacu).

Mu byanyuze abitabiriye iki gitaramo, harimo Indirimbo zitandukanye z’abahanzi na Kolari yatumiwe nka barimo True Promises, Narada Vocal Band, Bosco NSHUTI na Zoravo wavuye Tanzania.

Umuhanzi Zoravo uri mu byamamare mu muziki wa Gospel muri Tanzania, ubwo yageraga ku rubyiniro muri iki gitaramo, byabaye nk’ibihinduye kubera ubuhanga n’injyana yaririmbaga, biba akarusho ageze ku ndirimbo ye izwi na benshi yitwa Ameniona.

Yagise ahamara abahanzi bose bari baje gushyigikira Jado, baza ku rubyiniro, ari na bwo yaboneyeho kuragiza u Rwanda Imana, ndetse anavuga icyo abona Imana igiye kurukorera.

Yahize ati “Iki ni cyo gihe Imana igiye kududubiza isoko y’Imigisha Ku Gihugu cy’u Rwanda, kandi Gospel yo mu Rwanda itara ryayo rirazamutse kuko Imana igiye gukoresha abahanzi ibikomeye.”

Si ubwa mbere Jado Sinza akoze igitaramo nk’iki gikomeye, kuko no muri 2017, yari yakoze ikindi cyanyuze benshi, mu gihe iki ari icya gatanu mu bitaramo bye byanyuze abakunzi be.

Abitabiriye iki gitaramo batahanye akanyamuneza
N’abahanzi bakoze iyo bwabaga kugira ngo bashimishije abitabiriye iki gitaramo
Zoravo yanyuze abakunda indirimbo ze

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru