Bamwe mu bajya bajyana amatungo mu isoko rya Misizi ryo mu Karere ka Muhanga, bavuga ko iyo basoreshejwe umusoro ntibawubone kuko baba batagurishije, bafungirwa mu ibagiro ry’amatungo ryegereye iri soko ndetse n’amatungo yabo bakabafungana.
Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko atari rimwe cyangwa kabiri hagize abafungirwa mu ibagiro, mu gihe babuze amafaranga y’umusoro.
Bavuga kandi ko kabone nubwo uwatswe umusoro akawubura kuko atagurishije itungo yazanye mu isoko, bitabuza abamufunga kubikora.
Umwe ati “Ikibazo cya mbere dufite ni uko iyo ubuze amafaranga yo gusora utagurishije wirirwa muri iri soko, akenshi bakadufungira mu ibagiro.”
Undi muturage avuga ko n’ababa batabashije kugurisha amatungo bazanye, na bo bakwa umusoro kandi batigeze bakora ku ifaranga.
Ati “Rwose iyo tutagurishije badufungira hariya mu ibagiro amatungo bakayashyiramo, tukirirwamo…”
Bamwe muri aba baturage kandi bavuga ko hari abagera muri iri bagiro bafungirwamo bakaremberamo kubera imiterere yaho.
Undi ati “Hari n’igihe nigeze kurwara rwose ndaremba, babonye ko ngiye gupfa, barandekura.”
Ikindi kandi hari n’ababura amatungo yabo baba bazanye mu isoko kuko afunganwa n’ay’abandi, bigatuma hari abashobora kubyuririraho bagatwara ay’abandi.
Undi ati “Ndetse hakaba n’abayahaburira, ukabura aho wantangira icyo kibazo cy’amatungo yawe bikagushobera, ugataha. Nta mbabazi batugirira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Jacqueline Kayitare avuga ko ibitangazwa n’aba baturage atari byo kuko nta muturage urema isoko ajyanye itungo ngo asoreshwe atagurishije.
Yavuze ko abanga gusora bakabiryozwa ari abacuruzi b’amatungo baba bashaka kwanga gutanga umusoro kandi bari mu bucuruzi, aboneraho kwizeza abaturage bajyana amatungo mu isoko bagiye kujya batandukanywa n’abayacuruza.
Ati “Ikibazo gihari si icy’abaturage bazana amatungo ahubwo ikibazo ni icy’abacuruzi baza kurangura amatungo barangiza ntibasorere ubwo bucuruzi bakoze, bakaza kwisanisha n’umuturage wazanye itungo rye.”
Avuga ko abo bacuruzi iyo batabonye abakiliya b’amatungo baranguye bagashaka kuyatahana ari bwo bagira ibibazo n’abasoresha.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10