Bavuze impamvu bisabira kwegerezwa Sitasiyo ya RIB

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, bavuga ko urugomo n’ubujura bibugarije kandi ko bikomeza kwiyongera, bakabona biterwa no kuba nta sitasiyo ya RIB ibegereye.

Gukubita no gukomeretsa n’ubujura, ni bimwe mu byo bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare bavuga ko byiyongera.

Izindi Nkuru

Bavuga ko ababikora badahanwa ndetse ntibanamenyekane, ndetse n’ushyikirijwe RIB, bigasaba gukora ingendo ndende zibatwara amafaranga agera ku bihumbi 10 mu rugendo ruturuka muri aka Kagari kari ku ruhande hafi y’Akarere ka Ngoma bakajyana ukekwaho mu Murenge wa Ndego

Umwe yagize ati “RIB iri kure. Ni ukuvuga ngo kuva hano ujya Ndego (mu Murenge wa Ndego) kujyana umuntu wakoze icyaha batanga nk’ibihumbi icumi.”

Undi ati “Umuntu ashobora no kugukorera icyaha udafite tike yo kumutegera ngo umugeze aho RIB iri ugasanga ucitse intege, harimo abatabushobora, ukemera ugahohoterwa nyine.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco ntajya kure y’ibigaragazwa n’aba baturage kandi ari ikibazo bazi bari kuganiraho n’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry auvuga ko Icyo kibazo kiri henshi mu Gihugu kandi ubushobozi buzagenda buboneka hazubakwa Sitasiyo za RIB mu buri Murenge.

Ati “Ntabwo ari muri Kabare gusa, hari n’ahandi bisa nk’ibyo ngibyo, ariko ni ikibazo kizwi kandi kiri gushakirwa umuti ku buryo byafasha kujya bagana Sitasiyo za RIB zibegereye.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru